Nyuma y’amezi make avuye i Burayi, Kenny Sol yateguje abakunzi be batuye muri Canada ko agiye kuhakorera ibitaramo bitandukanye mu mezi ari imbere.
Kenny Sol wamaze guhabwa ibyangombwa byo kwerekeza muri Canada, yari amaze iminsi yaratumiwe gutaramira Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Ni ibitaramo binyuranye byitezwe ko bizabera mu Mujyi wa Montréal muri Canada mu mezi ari imbere, amakuru ahari akavuga ko uyu muhanzi azerekeza muri Canada nyuma ya Platini ushobora kwerekezayo muri Kanama 2023.
Ntabwo haramenyekana neza ukwezi cyangwa amatariki Kenny Sol azatangirira ibitaramo bye muri Canada, icyakora amakuru ahari ahamya ko ari mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Kenny Sol yadutangarije ko ari ibintu bishimishije gutumirwa muri Canada cyane ko bizamuha amahirwe yo gutaramira abakunzi be bahatuye biganjemo wenda abatarabona aho atarama.
Yakomeje ati “Inshuro nyinshi nagiye nakira ubusabe bw’abakunzi b’umuziki wanjye bansaba kuzajya kubataramira muri Canada. Uyu munsi amakuru nabaha ni uko ngiye kujyayo, bakomeze bakurikire mu minsi mike ndabaha amakuru yose ku bitaramo nzaba mpakorera.”
Mbere yo kwerekeza muri Canada, Kenny Sol yavuze ko ateganya gusohora EP ye ya mbere, iyi ikazaba ibaye intangiriro yo gukora album ye ya mbere.