Kigali Protocal imaze imyaka itanu yiyambazwa mu bitaramo bitandukanye igiye gukora igitaramo cy’amateka yatumiyemo abahanzi barimo Bushali, Ariel Wayz, Ruti Joel, Chriss Eazy na Boy Chopper uri kuzamuka.
Ni igitaramo kizayoborwa na Rusine Patrick na Lucky. Mu gihe gutambuka ku itapi itukura bizayoborwa na Ally Soudy, Miss Darina Kayumba wambitswe ikamba ry’Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022 na Mutabazi Isingizwe Sabine witabiriye irushanwa uwo mwaka.
Ally Soudy uri mu bazayobora iki gitaramo yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri aho na we afite ikindi cyiswe “Ally Soudy & Friends Live Show” giteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Kanama 2023 muri Camp Kigali.
Iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu ya Kigali Protocal ikorera mu Rwanda giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 29 Kamena 2023.
Kwinjiramo itike ya make ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, itike y’ibihumbi 10 Frw, mu gihe VIP yo yashyizwe ku bihumbi 15 Frw naho VVIP yo ikaba ibihumbi 20 Frw.
Umukundwa Josue uri mu batangije Kigali Protocal yadutangarije ko batekereje aba bahanzi batumiye kuko ari bamwe mu bagezweho mu Rwanda no hanze yarwo gusa yavuze ko byari kuba biza iyobabona n’abandi ariko bose ntiwabatumira icyarimwe mu birori nkabiriya kabone ko biba bifite amasaha makeya
Ati “Aba bahanzi bagezweho mu gisekuru gishya, ikigeretse atari mu Rwanda gusa. Twabatekerejeho kuko bose baririmba injyana zitandukanye kandi ziryohera benshi. Twiteze ko abantu bazaza kudushyigikira no kwishimana natwe.’’
Avuga ko uyu uzaba ari umwanya mwiza wo kunogerwa n’umuziki no gukomeza kwishimira ibyagezweho, ariko banagaragaza ingamba z’ahazaza ha Kigali Protocal.