Umuhanzi Yemi Alade yatangaje ko yakoze impanuka y’imodoka mu gihugu cya Espagne ariko Imana igakinga ukuboko nubwo hari ibikomere yagize ariko bidakanganye.
Uyu muhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Yemi Eberechi Alade uzwi ku mazina ya Yemi Alade yarakotse impanuka y’imodoka yakoreye mu gihugu cya Espagne hafi y’Umujyi wa Barcelona.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, yatanagje ko iyi mpanuka yayikoze ku wa 17 Ukwakira 2023 ahagana 12:06 ayikorera mu gace kari hagati ya Barcelona ndetse na Benicassim.
Nyamara nubwo iyi mpanuka yabaye, ntabwo yayikomerekeyemo cyane dore ko yatangaje ko yavuyemo urwara gusa ntibyatuma adakora igitaramo cye yari yagiye gukora mu gihugu cya Espagne.
Yemi Alade yavuze ko nubwo byabaye bimutunguye bitari bitunguye Imana akaba ariyo mpamvu yamurindiye muri ibyo bihe bitari bimworoheye ndetse n’igitaramo yari yagiye gukora kikagenda neza.
Yemi Alade yagize ati “Ubuzima ni ukubaho, sinigeze nifuza kubishyira hanze ariko Satani aba afite izindi gahunda ariko Imana yanjye yaravuze ngo Oya. Byabaye bintunguye ariko ntabwo byari bitunguranye ku Mana.”
Yakomeje avuga ko ku bwo kurindwa n’Imana atigeze ahitanwa n’iyo mpanuka ahubwo icyabaye gikomeye cyane ari ukuvamo urwara gusa.
Yemi Alade yagize ati “Navuyemo urwara gusa. amaraso ya Yesu yaratuvugiye. ubuntu bwe burahagije.”