Umwaka n’amezi atandatu birihitse, umunyamuziki Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family atangaje ko yambitse impeta umukunzi we Cecile Unyuzimfura.
Icyo gihe hari tariki 27 Ukuboza 2021. Yasohoye amafoto amugaragaza ashinga ivi akambika impeta, ariko yagaragaje intoki z’uyu mukobwa.
Bahati yigeze gutangariza umunyamakuru wacu ko umuhango wo kwambika impeta uyu mukobwa wabereye muri Kenya mu nyanja y’Abahinde. Ariko icyo gihe, yirinze kugaragaza isura y’uyu mukobwa.
Kuva icyo gihe ntawigeze aca iryera uyu mukobwa usanzwe ufite ubwenegihugu bwa Canada, ndetse hari amakuru avuga ko Bahati azahita amusangayo.
Ku mbuga nkoranyambaga za Bahati ntiwashoboraga kubona uyu mukobwa.
Gusa amwe mu amafoto yagiye bigaragara ko yafashwe mu bihe bitandukanye Bahati ari kumwe n’umukunzi we Cecile Unyuzimfura, ubwo bari mu biruhuko I Mombasa muri Kenya
Ni amafoto agaragaza akanyamuneza hagati y’aba bombi, batemberera ku mazi n’ibindi bikorwa kenshi bisiga urwibutso hagati y’abakundana.
Bahati aherutse kugaragaza ko tariki 5 Kanama 2023 aribwo azakora ubukwe mu muhango uzabera kuri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali.
Ni mu gihe gusaba no gukwa bizaba tariki 29 Nyakanga 2023, mu birori bizabera kuri Prime Garden. Ati “Kuza kwanyu ni inkunga ikomeye cyane.”