Umunyarwenya Mazimpaka Japhet wamamaye mu Itsinda rya ‘Bigomba Guhinduka’ yateguye igitaramo cy’urwenya cyagutse kizagaragaramo n’umwe mu batera urwenya bagezweho muri Afurika atigeze yifuza guhita avuga amazina.
Iki gitaramo cyiswe ‘The Up Coming Diaspora’ uyu musore agiye kugikora nyuma y’ikindi gito yari yakoze yise ‘Stupid Experience’ ubwo yashakaga kugerageza ubushobozi bwe mu gukora ibitaramo nk’ibi wenyine.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu bake yari yatumiye ari nacyo cyaje kumubyarira amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bitandukanye hanze y’u Rwanda nko muri Nigeria na Kenya.
Ibi byamweretse ko afite ubushobozi bwo gukora igitaramo ari wenyine, niko guhita yihutisha gahunda yari yaragize yo gukora ikindi cyagutse, yahuriramo n’abandi batandukanye.
Nubwo hazagararamo abanyarwenya batandukanye ariko umwanya munini uzafatwa na na Mazimpaka Japhet, kugira ngo yereke abakunzi be ubuhanga afite mu gutera urwenya ari wenyine.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamkauru wa Ahupa Radio yamutangarije ko yateguye igitaramo gito agira ngo yisuzume nyuma yo kubona ko afite ubushobozi ategura icyagutse kandi ko abazacyitabira bazabona ubushobozi bwe.
Ati “Nakoze ‘Stupid Experience’ ari ukugerageza ubushobozi bwanjye no kureba uko bimeze no kwigaragaza ko nshobora gukora ndi njyenyine. Nabonye ko mbishoboye ndavuga ngo reka nkore igitaramo kinini.”
Yakomeje ati “Muri iki gitaramo abantu bazabona ubuhanzi bwa Mazimpaka bwose babone ngo nshoboye iki mu rwenya, icyo gihe nibwo bazabona njyewe wa nyawe kuko nicyo gihe nzatanga ibintu byose mfite.”
Mazimpaka yavuze ko yise iki gitaramo cye ‘The Upcoming Diaspora’ kuko yari amaze iminsi akorera hanze akagaruka mu Rwanda, bisobanuye ko washakira ubushobozi hanze ariko ugakomeza kugaruka mu gihugu cyawe.
Abantu benshi iyo babonye ibikorwa bya Mazimpaka ku giti cye hari ubwo batekereza ko itsinda rya ‘Bigomba Guhinduka’ rishobora kuba riri mu marembera.
Uyu musore yavuze ko iri tsinda rigihari ahubwo bari kwagura impano ku giti cyabo.
Ati “Bigomba Guhinduka irahari kandi cyane, 5K arahari nk’umunyarwenya ku giti cye kandi ugomba gukora ibintu byiza. Nanjye nka Japhet namaze kubona ko bishoboka gushyira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.”
‘The Up Coming Diaspora’ ni igitaramo cyizabera mu Mujyi wa Kigali aho cyizabera n’amateriki n’abandi banyarwenya bazacyitabira bazatangazwa mu minsi ya vuba.