Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda,RDB na Basketball Africa League (BAL) bongereye amasezerano y’ubufatanye mu gihe kingana n’imyaka 5, agomba gutuma imikino Nyafurika muri Basketball ikomeza kubera mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 19 Kamena 2023 ,babinyujije kuri Twiter Basketball Africa League batangaje ko bo na RDB bongereye amasezerano y’imyaka 5.
Muri aya masezerano harimo kuba u Rwanda ruzakomeza kwakira imikino ya nyuma y’Afurika muri Basketball muri 2024,2026 ndetse na 2028. Ikindi kandi Visit Rwanda izakomeza kwamamaza muri iyi mikino ndetse na Rwanda Air izakomeza kuba umufatanyabikorwa mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.
Imyaka 3 yarishize muri BK Arena habera imikino ya nyuma ya BAL bigendeye n’ubundi ku masezerano u Rwanda rwari rufitanye n’abategura iyi mikino .
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, avuze ko yishimiye kuba ari muri uyu muhango wo kongera amasezerano yo kwakira imikino ya BAL mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 5, yiyongera ku imyaka 3 ishize yerekanye ko Basketball ari umukino mwiza kandi ukunzwe hano mu Rwanda.
Usibye ibyo kandi Umuyobozi wa RDB ,Claire Akamanzi yavuze ko ibyo u Rwanda rukora ari mu rwego rwo gukurura Isi yose mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse no kurumenyekanisha Isi hose.