SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: JayZ arifuza kugura ikipe ya Tottenham
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > JayZ arifuza kugura ikipe ya Tottenham
Imyidagaduro

JayZ arifuza kugura ikipe ya Tottenham

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 1, 2023
Share
SHARE

Umuherwe Shawn Carter wamamaye mu muziki nka Jay-Z arifuza kugura Tottenham Hotspurs ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza ‘Premier League’.

Jay-Z usanzwe ari umufana wa Arsenal mukeba ukomeye wa Tottenham yifuza kugura, amakuru yo kwegukana iyi kipe yatangiye kujya hanze ubwo umuherwe w’iyi kipe Joe Lewis wari uyisanganywe atangiye gukurikiranwa n’inkiko.

Uyu mugabo ufite ikigo cya Tavistock Group kibumbiyemo sosiyete 200 zikorera mu bihugu 13.

Lewis arashinjwa gutanga amakuru y’ibanga y’ikigo cya Mirati gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’ubuzima. Aya makuru yayahaga umukunzi we, inshuti, umutwara mu ndege ndetse n’umwunganizi we.

Aba bose babaga bizeye amakuru bahawe bahitaga bajya kugura imigabane muri ya sosiyete ya Mirati ku isoko ry’imari n’imigabane.

Jay-Z abarirwa umutungo wa miliyari 2.5$, umugore we Beyonce akabarirwa miliyoni 500$, mu gihe Tottenham yifuza kwegukana ibarirwa agaciro ka miliyari 2.8$

Uyu muraperi si mushya mu mupira w’amaguru kuko asaganywe sosiyete ya RocNation ireberera inyungu z’abakinnyi benshi batandukanye nka Romelu Lukaku, Kevin De Bruyne n’abandi.

Mu gihe byaramuka bikunze Jay-Z akegukana iyi kipe, yaba Umunyamerika wa gatanu uyigize muri Premier League nyuma ya Stan Kroenke wa Arsenal, John Henry na Fenway Sports Group bafite Liverpool, Umuryango wa Glazer wa Manchester United ndetse na Todd Boehly uheruka kwibikaho Chelsea mu mwaka ushize.

Bitunguranye Zari The Boss Lady yatumiye Tanasha Donna mu gitaramo azakorera I Kampala
Yverry ukubutse muri Canada yakiriwe n’umujyanama we Gauchi n’umudamu we
Miss Mutesi Jolly ntiyemeranywa nabashaka guhanganisha The Ben na Bruce Melody
Urban Boys mu birori bya New Year Party beretswe urukundo rurenze
Kidumu mbere yo gusubira muri Kenya yashimiye abanyarwanda urugwiro bamwakiranye
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Top Online Pokies And Casinos New Zealand Jewellers

May 28, 2024

Kerching Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Sloto Casino Sign Up

May 28, 2024

Heaps O Wins Australia

May 28, 2024

Sloterra Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

List Of Australia Casino Sites

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?