SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: JayZ arifuza kugura ikipe ya Tottenham
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > JayZ arifuza kugura ikipe ya Tottenham
Imyidagaduro

JayZ arifuza kugura ikipe ya Tottenham

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/01 at 9:53 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuherwe Shawn Carter wamamaye mu muziki nka Jay-Z arifuza kugura Tottenham Hotspurs ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza ‘Premier League’.

Jay-Z usanzwe ari umufana wa Arsenal mukeba ukomeye wa Tottenham yifuza kugura, amakuru yo kwegukana iyi kipe yatangiye kujya hanze ubwo umuherwe w’iyi kipe Joe Lewis wari uyisanganywe atangiye gukurikiranwa n’inkiko.

Uyu mugabo ufite ikigo cya Tavistock Group kibumbiyemo sosiyete 200 zikorera mu bihugu 13.

Lewis arashinjwa gutanga amakuru y’ibanga y’ikigo cya Mirati gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’ubuzima. Aya makuru yayahaga umukunzi we, inshuti, umutwara mu ndege ndetse n’umwunganizi we.

Aba bose babaga bizeye amakuru bahawe bahitaga bajya kugura imigabane muri ya sosiyete ya Mirati ku isoko ry’imari n’imigabane.

Jay-Z abarirwa umutungo wa miliyari 2.5$, umugore we Beyonce akabarirwa miliyoni 500$, mu gihe Tottenham yifuza kwegukana ibarirwa agaciro ka miliyari 2.8$

Uyu muraperi si mushya mu mupira w’amaguru kuko asaganywe sosiyete ya RocNation ireberera inyungu z’abakinnyi benshi batandukanye nka Romelu Lukaku, Kevin De Bruyne n’abandi.

Mu gihe byaramuka bikunze Jay-Z akegukana iyi kipe, yaba Umunyamerika wa gatanu uyigize muri Premier League nyuma ya Stan Kroenke wa Arsenal, John Henry na Fenway Sports Group bafite Liverpool, Umuryango wa Glazer wa Manchester United ndetse na Todd Boehly uheruka kwibikaho Chelsea mu mwaka ushize.

You Might Also Like

Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

Nsanzabera Jean Paul August 1, 2023 August 1, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Justin Bierber n’umugore Hailey Baldwin bagiye kwibaruka imfura yabo

May 10, 2024
Imyidagaduro

Niyonizera Judith yamaze kubona gatanya ye na Safi Madiba

April 26, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Togo Faure Gnassingbé

January 20, 2025
Imyidagaduro

Iry’umugabe Liberation Concert’ Ruti Joel yanyuze abitabiriye mu ijoro ryakeye

July 4, 2023
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeje gushyira hanze indirimbo zizakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika

May 28, 2024
Imikino

Myugariro wa Arsenal Jurriën David Norman yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

December 14, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?