Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze wegukanye ikamba rya Miss France mu 2000, yahagaritse ibikorwa by’umushinga Maïsha Africa wari umaze imyaka 22 ukorera mu Rwanda.
Uyu ni umushinga washinzwe na Sonia Rolland afatanyije n’umubyeyi we Landrada Rolland mu 2001 ubwo bari bagarutse mu Rwanda, bakiyemeza gufasha imfumbyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abandi batishoboye.
Binyuze mu muryango ‘Maisha Africa, Sonia Rolland aherutse gutangiza ibikorwa byo gufasha ibitaro bya Ruhengeri muri serivisi yakira abana bavutse igihe kitaragera, abavukanye ibiro bike cyane, abavukanye indwara cyangwa abarwara nyuma y’igihe gito bavutse.
Mu ntangiro za Werurwe 2023 nibwo yasuye ibi bitaro abigenera ibikoresho bitandukanye byakifashishwa muri iyi serivisi.
Sonia Roland yatangaje ko “yishimiye ko nyuma y’imyaka 23 mu bushobozi nari mfite nagize uruhare mu iterambere ry’igihugu no gufasha abana benshi kwiyubaka.”
“Hamwe n’ibi bikoresho twatanze muri ibi Bitaro, impfu z’abana zagabanutseho hafi kimwe cya kabiri. Nabimenye umwaka ushize ndabyishimira, cyane kandi hari n’ababyeyi baza bakavuga bati ‘Maisha warakoze’. Nk’ubu hari umwana wavukiye hano afite amagarama 600 none ubu afite imyaka ibiri; ibyo ni ibintu bishimishije.”
Mu butumwa yatanze bugaruka ku ihagarikwa ry’uyu mushinga, yagize ati “Nyuma y’imyaka 22 muri Maïsha Africa, abakorerabushake b’ishyirahamwe nanjye tubona ko igihe kigeze ngo turangize ibikorwa by’uyu mushinga dutanga amahirwe meza yo gutera inkunga ifasha ibitaro bya Ruhengeri, mu kubona ibikoresho byihariye bifasha kubaho kw’ibi binyabuzima bito.”
“Nibyo, iherezo rya Maïsha Africa ntabwo risobanura iherezo ry’ibyo niyemeje mu Rwanda. Indi mishinga yegereye cyane umutima wanjye iri imbere, mushonje muhishiwe.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yashimye umusanzu wa Sonia Rolland mu gushyigikira serivisi bitanga binyuze mu kubiha ibikoresho.
Mu myaka 20 ishize, binyuze mu bikorwa by’ubukorerebushake, Maïsha Africa yubatse inzu z’imfubyi zirenga 20 , hubatswe ishuri ry’incuke rya Ntarama, bubaka n’ibibuga by’imyidagaduro mu kigo gifasha imfumbyi cy’ahazwi nko kwa Gisimba byatwaye asaga miliyoni 20 Frw.
Sonia Rolland yashimiye abagize uruhare mu bikorwa by’uyu mushinga wa Maïsha Africa, ashimira abamwizeye bagashora imari muri ibi bikorwa, n’abandi.
22 ans d’engagement auprès de Maïsha Africa s’achèvent… Dernier don au service néonatalogie de l’hôpital de Musanze, qui financera l’acquisition de matériel propre à la survie de tous ces petits êtres.
Merci à toutes et à tous d’avoir contribué à cette magnifique aventure. ????????❤️ pic.twitter.com/zqVnkqxaAK— Sonia Rolland (@SoniaRolland) March 8, 2023