SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema ku meza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema ku meza
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema ku meza

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 21, 2023
Share
SHARE

Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, mu gikorwa cyabereye kuri Serena Hotel, ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Kamena 2023.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

Uyu Mukuru w’Igihugu akigera i Kigali yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro byihariye byibanze ku kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Hichilema yageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 20 Kamena 2023, aho yitabiriye Inama y’lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, yiswe ‘Inclusive Fintech Forum’.

Iyi nama igamije kurebera hamwe icyakorwa mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z’imari ku batuye Afurika. Yatangiye kuri uyu wa 20 Kamena 2023 aho yitabiriwe n’abarenga 2000.

Itegurwa n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC) ku bufatanye n’Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari cyashinzwe na Banki Nkuru ya Singapore (MAS).

Biteganyijwe ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu, Perezida Hichilema, azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho azunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse asobanurirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

Mu ruzinduko rwe kandi Perezida Hichilema azasura Ikigo Norrsken House Kigali gifatwa nk’izingiro ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Afurika.

Azasura kandi Uruganda rukora ibiribwa byuzuye intungamubiri by’umwihariko ibifasha mu mikurire y’abana no kurwanya imirire mibi mu Rwanda (Africa Improved Foods: AIF) ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Kigali kiri i Masoro.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Hichilema n’itsinda bazanye baraganira ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi, umuhango uzakurikirwa no kugirana ikiganiro n’itangazamakuru kw’abo bakuru b’ibihugu mu kurigaragariza ibyavuye muri ibyo biganiro.

Abo bayobozi bombi kandi bazatangwa imbwirwaruhame mur KIFC ndetse Perezida Hichilema we azanagira uruhare mu kiganiro azafashwamo na Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye.

Perezida Hichilema yaherukaga mu Rwanda ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, [CHOGM], yabereye mu Rwanda ku wa 22-26 Kamena 2022.

Nyuma gato y’amezi atatu na Perezida Kagame yasuye Zambia, abakuru b’ibihugu byombi basinya amasezerano mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi.

Perezida Hichilema, yashimangiye ko agamije gukorana mu guhanahana ubunararibonye mu byo ibihugu byombi bishobora gushyigikiranamo “ngo imitungo yacu ibyarire umusaruro abaturage b’ibihugu byacu.”

Yavuze ko ari kuvugana na mugenzi we w’u Rwanda, ngo harebwe uko ba mukerarugendo bo ku mpande zombi bajya bagenderera ibihugu basura ingagi zo mu Birunga n’ibyiza nyaburanga bitatse Zambia.

Mu 2021 ni bwo Perezida Hichilema, yarahiriye kuyobora Zambia nka perezida wa karindwi w’icyo gihugu, avuga ko ubutegetsi buri mu maboko y’abaturage nayo mpamvu ngo uwo muhango wabaye utari ‘uguhererekanya ubutegetsi’.

Icyo gihe Perezida Hichilema ukunze kugaragaza ko ari umushumba wakuriye mu cyaro yari agaragiwe n’umugore we, Mutinta Hichilema, avuga ko ari iby’agaciro kuba yaragiriwe icyizere n’Abanye-Zambia kandi ari umuhungu wo mu cyaro.

Perezida Hichilema w’imyaka 59 watsinze amatora ahigitse Edgar Lungu ni umugabo urangwa no kwiyoroshya cyane kuko nko mu 2022 yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo itegeko rihana uwatutse Umukuru w’Igihugu rikurweho.

Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi yotswa igitutu n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu aho ivuga hari abantu benshi bafunzwe bashinjwa gutuka Perezida.

 

Imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC irakomeje muri Kibumba
Raila Odinga akomeje gushimira abayobozi bashyigikiye ko atorerwa umwanya wo kuyo ora Komisiyo ya AU
Perezida Paul Kagame yakiriye umugaba Mukuru w ‘ingabo za Ethiopia
Ibyaha General Bunyoni afungiwe byamenyekanye
#kwibuka 29 : Bimwe mu byaranze tariki 12 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Slots Garden Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Mr Green Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Reef Reels Bonus Codes

May 28, 2024

Playing Casino Online

February 25, 2025

Honest Online Casinos

May 28, 2024

Pokie Machines Victoria

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?