Umutoni Marine wamamaye nka Tasha The Dj umwe bakobwa bavanga umuziki hano mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023 yasangiye n’abana bo ku muhanda ibyishimo by’Ubunani anabifuriza kuzagira Umwaka Mushya Muhire wa 2024.
Ni igikorwa yateguye nk’ishimwe ku Mana yamushoboje kwinjira mu mwuga wo gucuranga no kuvanga imiziki, akabasha kuwungukiramo ibyiza byinshi kandi mu gihe gito.
Yahisemo gufata abana barenga 30 barimo ababa mu muhanda by’umwihariko ahazwi nka Nyabugogo, abazunguzayi n’abandi babayeho mu buzima butoroshye muri Kigali.
Tasha The Dj abifashijwemo na Kaizen Hotel, yateguye amafunguro n’ibyo kunywa, maze ajya Nyabugogo, agenda areba abo bana, akabaganiriza, nyuma abakajyana muri hoteli bamaze guhurira hamwe asangira na bo, baraganira, barasabana nyuma ababwira ko Imana ibakunda ndetse ubwo buzima barimo hari igihe bazabuvamo bakabaho neza.
Nyuma yo gusangira n’abo bana, Tasha The Dj, yadutangarije ko “Uyu mwaka ni bwo nabaye umu-DJ, natangiye muri Mutarama 2023, urumva ko maze umwaka. Amafaranga nakuyemo, naravuze nti ‘Mana’ mu bushobozi wanyeretse, nabashije kubona amafaranga navuga ko ari bwo bwa mbere nari nyabonye kuva nabaho.”
“Naravuze nti ‘reka mfate umwanya muri iyi minsi mikuru irimo kuba mfatemo umwe nsangire n’abana bo mu muhanda’.”
Tasha The Dj avuga ko aba bana baba ku muhanda bamubabaza cyane kuko mu mihanda anyuramo iyo avuye mu kazi dore ko akazi ke akunda kugakora mu masaha y’ijoro, iyo ababonye yumva bamuteye agahinda ku buryo aba yumva aramutse afite icyo yakora ngo bave muri ubwo buzima yatanga umusanzu we.
ku muhanda bari ahantu hose mu bice by’igihugu.”
Umwe mu bana basangiye Ubunani wavuze mu izina rya bagenzi babo, yashimye Tasha The Dj wabatekerejeho. Ati “Turagushimiye cyane, wakoze kutuzirikana. Imana igukubire inshuro 14, isubize aho wakuye.’’
Tasha The Dj yavutse ku wa 14 Nzeri 1998. Yavuze ko impamvu yahisemo kuvanga imiziki ari uko yakuze n’ubundi akunda kuririmba. Avuga ko yatangiye kuba umu-Dj afatira urugero ku barimo Anita Pendo na Dj Ira.
Mu nzozi ze avuga ko Imana nikomeza kumutiza ubuzima yazashinga ishuri ryigisha abana b’abakobwa kuvanga imiziki.