Kuri uyu wa Kabiri i Kigali muri MarriotHotel hatangiye inama mpuzamahanga yiga ku kugenza ibyaha hakoreshejwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (forensic based evidence) bikoreshwa mu butabera.
Ni inama ya 10 y’umuryango nyafurika w’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, izamara iminsi itatu kuva tariki 07-10 Werurwe, 2023 ikaba yitabiriwe n’abavuye mu bihugu bisaga 40.
Mu ijambo rye ubwo yatangizaga iyi nama
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, yavuze ko kugira Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory) byifashishwa mu butabera n’izindi nzego, ari ikintu cyo kwishimira ku gihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023 mu gutangiza inama ihuje abayobozi, abahanga n’inzobere mu rwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera [ASFM23] iri kubera muri Kigali Marriott Hotel.
Yitabiriwe n’abarenga 400 barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel; Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’Ubuhanga bikorerwa mu butabera, ASFM, Dr Uwom Okereke Eze;
Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingira ku bumenyi n’ubuhanga, RFL, Dr. Charles Karangwa; Brig. Gen. Lawson Fanwel Simapuka wo muri Zambia, n’abandi.
Yitabiriwe n’abantu bo mu bihugu bigera kuri 40. Biteganyijwe ko iyi nama izahemberwamo inzobere, ibigo ndetse n’ibihugu byagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubutabera hifashishije ibimenyetso bya gihanga.
Mu ijambo rye, Dr Nteziryayo yavuze ko muri iki gihe aho ibintu byose bihinduka ku muvuduko uri hejuru, bijyana no kuba abantu benshi baba biteze ubutabera buboneye ku kigero cyo hejuru.
Ibi byatumye ibihugu byinshi bikora amavugurura mu rwego rw’ubutabera, bashyira imbere kwifashisha ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (Forensic Science Evidence) mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ubutabera muri rusange.
Dr Nteziryayo yavuze ko ibi ari byo byatumye u Rwanda rutangiza Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), ihabwa uburenganzira bwo gukora mu bwigenge kandi batanga ibimenyetso na serivisi bidashidikanywaho.
Mu gukomeza gushaka uko yakora kinyamwuga, iyi laboratwari yagiranye amasezerano n’ikigo cy’Abongereza, Key Forensic Services, yo kubaka no gutanga ibikoresho bibereye iyi laboratwari.
Nyuma y’uko mu 2016 hatowe itegeko rishyiraho RFL, mu 2018 yatangiye guha serivisi inzego z’ubutabera, abikorera, abaturage n’abandi mu buryo bwihuse kandi bugezweho.
Muri uyu mwaka ni nabwo iyi Laboratwari yakuwe mu nshingano za Polisi ihabwa ubuzima gatozi, yitwa “Rwanda Forensic Laboratory: RFL” aho ubu irebererwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Nteziryayo yakomeje avuga ko kugira Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera bishingiye kubumenyi n’ubuhanga ‘ari ikintu cy’ingenzi ku gihugu’.
Yavuze ko RFL yanafashije urwego rw’ubutabera mu gubanya igihe byafataga kugira ngo haboneka ibimenyetso. Avuga ko ari iby’igiciro kinini, kuba RFL yaratangiye gukorana n’ibindi bigo byo mu mahanga mu kuzamura ireme ry’ibyo bakora.
Yashimye ubuyobozi bwa RFL ku bw’umusanzu wabo mu kwihutisha urugendo rw’iterambere rw’ubutabera mu Rwanda. Avuga ko uruhare rwabo ari ntagereranwa.
Yavuze ko yizera neza ko abateraniye muri iyi nama bazarabera hamwe ibikingamiye urugendo rwo kwimakaza ibimenyetso bwa gihanga mu butabera.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje akamaro k’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (Forensic based evidence) ku mutekano n’ubuzima bw’abaturage.
Dr Ugirashebuja yavuze ko ibimenyetso bya gihanga bifatwa nk’urufunguzo rw’ibanze mu gutanga ubutabera bufite ireme bubereye buri wese.
Yavuze ko ibi bifite igisobanuro kinini kijyana no kuba ‘uyu munsi mu Rwanda hateraniye inama ihuje abahanga mu bimenyetso bya gihanga’ aho bigira hamwe uko ibihugu bitandukanye byo muri Afurika no ku Isi yose bakorera hamwe mu kugenza ibyaha hakoreshejwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFL, Dr Charles Karangwa, yavuze ko Rwanda Forensic Laboratory ifite inshingano zo gutanga serivisi ku banyarwanda n’abanyamahanga, kandi ko inzira yatangiwe yo kwegereza serivisi aba bose.
Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe bamaze bakora, bamaze kugira abantu babagana bava mu bihugu 11 byo muri Afurika ndetse hari n’abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bagana RFL bagiye gusuzumisha niba koko ibizamini bakorewe mu bindi bihugu aribyo.
Dr Karangwa avuga ko iyi Nama Mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye iri kuba ku nshuro ya 10 ari umusemburo wo gukomeza kwagura ibikorwa bya RFL no kubimenyekanisha.
Ati “Tukamenyekanisha serivisi zacu kugeza hakujya y’imbibi mbese ku buryo icyo dushaka nk’uko mwabibonye ni uko muri iki kiganiro turimo turakora, gishingiye guhuza hamwe afurika uko tumeze.”
“Tugahuza uburyo dukora mu kurwanya ibyaha, tugahuza ikoranabuhanga, guhugura, tugahuza amahugurwa y’abantu babikoramo.”
Yavuze ko ibi byose bizatuma boroherwa no kubona abantu benshi babagana, kandi bahuze imbaraga n’ibindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Karangwa yavuze ko iyi nama kuri Rwanda Forensic Laboratory ari umwanya mwiza mu gukomeza kumenyekanisha ibyo bakora, ariko kandi serivisi zabo zikaguka kugeza kure.
Uyu muyobozi yavuze ko umunsi ku munsi nk’uko ibyaha bigenda bifata isura nshya, ariko nako uburyo ibimenyetso byagihanga bifatwa bigenda bijyana n’ikoranabuhanga. Ati “Tekinoroji (Technology) ikoreshwamo ihinduka umunsi ku munsi.”
Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kwagura no kuzamura serivisi Rwanda Forensic Laboratory itanga.
Ati “Ni byiza rero ko, ibikoresho twashyizemo, ubushobozi bashyizemo, abantu twashyizemo batanzweho amafaranga menshi kugira ngo bahugurwe bashobore kubyazwa umusaruro icyo Leta yashyizemo.”
Karangwa avuga ko kubibyaza umusaruro ari ugukorera mu Rwanda no kujya mu bindi bihugu batanga izi serivisi aho bitaragera.