Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko Alexei Navalny batavugaga rumwe yapfiriye muri gereza, mu gihe hari hari umugambi wo kumuhererekanye n’izindi mfungwa z’Abarusiya akajya kuba mu Burengerazuba bw’Isi ku buryo atari kongera gusubira mu Burusiya.
Putin yagarutse kuri Navalny ku Cyumweru Tariki 17 Werurwe mu 2024 ubwo yaganiraga n’abamushyigikiye.
Ku wa 16 Gashyantare 2024 ni bwo hamenyekanye amakuru ko Navalny yitabye Imana aho gereza yari afungiyemo yavuze ko uyu mugabo yumvise atameze neza agatakaza ubwenge, hagahamagazwa imbagukiragutabara n’abaganga ngo bagerageze kumutabara ariko bikarangira apfuye.
Navalny yari afungiwe mu Burusiya kuva mu 2021. Bivugwa ko yari afunzwe ku mpamvu za politike, ndetse Perezida wa Amerika, Joe Biden we atazuyaje yavuze ko Putin yihishe inyuma y’urupfu rwa Navalny.
Muri iki kiganiro Putin yagaragaje ko Nalvany yapfuye hari gahunda yo kumutanga kugira ngo u Burusiya nabwo buhabwe izindi mfungwa zabwo ziri mu Burengerazuba bw’Isi.
Ati “Nari niteguye gutanga Navalny muri gahunda yo guhererekanya imfungwa, akajya kuba mu Burengerazuba bw’Isi aho atari kuzagaruka mu Burusiya.”
Nubwo Perezida Putin atigeze atangaza umuntu wari kuguranwa Navalny, amakuru dukesha Russia Today avuga ko ari Vadim Krasikov, Umurusiya ufungiye mu Budage kuva mu 2021 yahamywa icyaha cyo kwica.