SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyuma ya Bahati Makaca Miss Queen Kalimpinya nawe yabatijwe na Apôtre Alice Mignone Kabera
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Nyuma ya Bahati Makaca Miss Queen Kalimpinya nawe yabatijwe na Apôtre Alice Mignone Kabera
Imyidagaduro

Nyuma ya Bahati Makaca Miss Queen Kalimpinya nawe yabatijwe na Apôtre Alice Mignone Kabera

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 30, 2023
Share
SHARE

Miss Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017 yabatijwe mu mazi menshi yemera kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we.

Uyu mukobwa yabatijwe na Apôtre Alice Mignone Kabera washinze Women Foundation Ministries ndetse akaba n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church ku wa 28 Gicurasi 2023 umuni umwe n’umukinnyi wa Filime bahati Makaca

Miss Kalimpinya yabatijwe ku Munsi Mukuru wa Pentekote; usibye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ni umwe mu bakobwa batinyutse gukina imikino wo gusiganwa mu modoka dore ko ari we munyarwandakazi wa mbere wasiganwe muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’.

Kalimpinya yinjiye muri aya masiganwa y’imodoka mu 2019 abifashijwemo n’umushoferi ubimazemo igihe, Yoto Fabrice.

Muri Werurwe 2022 yaje kwitabira “Sprint Rally All Star 2022” yakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana anabasha gusoza ariko icyo gihe yari umushoferi wungirije Yoto Fabrice begukana umwanya wa kane.

Icyo gihe Kalimpinya yanegukanye igikombe cy’umukobwa witwaye neza mu isiganwa.

Ku wa 23 Nzeri 2022 nibwo bwa mbere yitabiriye Isiganwa rya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ nk’umushoferi mukuru nubwo atabashije kurangiza isiganwa bitewe n’imodoka yamutengushye.

Mu irushanwa Huye Rally riheruka kubera i Huye Miss Kalimpinya yabaye uwa gatatu ndetse ahabwa igihembo cy’umugore witwaye neza.

Ubu ni umwe mu Banyarwanda baza imbere ku rutonde rw’abakina iyi mikino yo gusiganwa mu modoka muri Afurika.

Miss Queen Kalimpinya asanzwe akora mu ruganda rukora imyenda y’abagore mu Rwanda, akazi afatanya n’aya marushanwa.

 

Tiwa Savage ntari gucana uwaka na Davido
Theo Bose Babireba yakoze amateka mu gitaramo yakoreye I Burundi na Rose Muhando
Jivah record yasinyishije Producer Loader yiyemeza guteza imbere impano zikizamuka
Massamba agiye gutaramira abanyarwanda baba mu Butaliyani
Abba Marcus Umuhuungu wa Chameleone yikomye abari kuvuga nyina nabi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Lowenplay Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Fast Pay Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Casino Promotions No Deposit Ie

September 8, 2018

Rich Palms Casino Ndb

May 28, 2024

Random Slot Wheel

May 28, 2024

Panda Master Online Casino

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?