SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mapinduzi Cup: Umutoza wa APR FC akomeje kwiriza nk’agahinja !
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Mapinduzi Cup: Umutoza wa APR FC akomeje kwiriza nk’agahinja !
Imikino

Mapinduzi Cup: Umutoza wa APR FC akomeje kwiriza nk’agahinja !

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: January 3, 2024
Share
SHARE

 

Umufaransa utoza ikipe y’ingabo z’igihugu ya  APR FC, Thierry Froger, yavuze ko atishimiye ingengabihe y’imikino ya ‘Mapinduzi Cup’ kuko abakinnyi bafite umunsi umwe gusa wo kuruhuka mbere y’uko bakina undi mukino.

Ibi uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru   gitegura umukino wa kabiri w’amatsinda azahuramo na JKU ku wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 2024.

Yagize ati “Nifuje kuvuga ibi kuva ngeze hano. Ntabwo nishimiye ukuntu imikino yegeranye bikabije muri iri rushanwa. Ariko ninjye bireba nk’umutoza ntabwo ari ikipe. Gusa nashakaga kuvuga ko ari bibi ku bakinnyi.”

Yakomeje avuga ko biteye isoni guha abakinnyi umunsi umwe wo kuruhuka mbere yo gukina undi mukino.

Ati “Ntabwo nshaka kubahuka abantu, gusa kuri njye ni ikimwaro guha abakinnyi umunsi umwe gusa wo kuruhuka.”

Froger yasoje avuga ko JKU bazahura ari ikipe ikomeye ariko bazagerageza gushaka intsinzi.

Ati “Namenye ko ikipe tuzahura na yo ejo yatsinzwe nkatwe ariko tuzagerageza gushaka intsinzi.”

Ku wa Mbere, Ikipe y’Ingabo yatsinzwe na Singida Fountain Gate FC ibitego 3-1 mu mukino wa mbere muri iri rushanwa.

Muri Mapinduzi Cup APR FC yatsinzwe na Singida ibitego 3-1 mu mukino wayo wa mbere

Ni mu gihe iyi kipe igomba gukina uwa kabiri izahuramo na JKU yo muri Zanzibar ku wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 2024 saa 15:15 z’i Kigali.

APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino mbere yo gukina na Simba SC mu mukino wa nyuma w’amatsinda uteganyijwe ku wa Gatanu kugira ngo byibura ibashe kuzakomeza muri ¼.

Muri iri tsinda rya kabiri, Singida Fountain Gate FC yatsinze imikino ibiri yamaze kubona itike ya ¼.

Singida yabonye itike ya 1/4
Cricket: Satguru Travel Agency yashimiye ikipe ya Ishimwe kubera kwitwara neza mu gikombe cy’isi cy’abagore batarengeje imyaka 19
Perezida Kagame yashimiye Arsenal nyuma yo gutsinda Real Madrid muri 1/2
Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda
Rwanda Pickleball Association yabateguriye ikiganiro cyo kuvuga ku bwiza bw’umukino wa Pickleball
Umubyeyi wa Taddeo Lwanga ukina muri APR FC yitabye Imana!
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Live Gambling Figures In Ireland

May 28, 2024

All Jackpots Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Blazing 7s Side Bet

February 25, 2025

Online Casino Ie No Deposit Bonus Ie

December 21, 2020

Ireland Ios Casino No Deposit

May 28, 2024

Live Pokies You Win

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?