Muri iyi minsi mu ruganda rwa muzika ndetse no mu buzima bwa buri munsi hasigaye hari umuco mwiza wo kwambara neza ndetse no kuba aho umuntu yasohokera buri gihe asa neza ibyo byose nta muntu ujya abigeraho adafite umuntu umwambika adafite ubimukorera abazwi nka ba Designer cyangwa Fashionist .
Muri abo muri iyi minsi mu Rwanda mu ruganda rwa Muzika iyo uvuze Nshimiyimana Emmy umaze kumenyekana cyane nka Star Boy ni umwe mu bamaze kubaka izina mu kwambika ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda ,Uyu musore mu mpera z’ukwezi gushize nibwo yateye ivi asaba anambika impeta umukunzi we Uwineza Fanny amusaba ko yazamubera umufasha ubuzima bwabo bwose .
Amakuru dukesha bamwe mu nshuti za hafi za Star Boy na Fanny zatubwiye ko uwo muhango wabaye ku tariki ya 2 Ukwakira 2022 umuhango wari witabiriwe na bamwe mu nshuti zabo nk’umunyamakuru Papy Valens Ndahiro ,abahanzi Mukadhaffi ,Jay C nabo mu miryango yabo bombi .
Nyuma y’amezi agera kuri ane aba bombi bemeranyije kuzabana akaramata ku tariki ya 28 Gashyantare 2023 Star Boy na Fanny nibwo bagiye imbere y’amategeko nk ‘umugabo n’umugore .
Biteganyijwe ko aba bombi imihango y’ubukwe bwabo izaba muri uku kwezi kwa Gatatu aho tariki ya 12 Werurwe 2023 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa ukazabera mu karere ka Rusizi ahazwi nka Vive Hotel , naho gusezerana imbere y’Imana bikaba tariki ya 18 Werurwe 2023 muri ADEPR Nyarugenge nyuma batumiwe bakazakiririrwa muri Ahava River Kicukiro .