Umukecuru Nyiramandwa Rachel wamamaye cyane kubera umubano we na Perezida Paul Kagame, yitabye Imana.
Uyu mukecuru wamenyekanye guhera mu 2010 ubwo yahuraga na Perezida Kagame wari wasuye akarere ka Nyamagabe, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza, azize izabukuru.
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamagabe, Uwamariya Agnes yatangaje ko Nyiramandwa yitabye Imana ari mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu karere ka Huye aho yari amaze ukwezi arwariye.
Yavuze ko ari umukecuru usize umurage ukomeye ku bakiri bato kuko ubuzima bwe bwaranzwe n’urukundo.
Ati “Yari umukeuuru urangwa n’urukundo, ugira urugwiro kandi wita kuri buri wese kandi by’umwihariko ukunda igihugu. Ibyo yavugaga byose wasangaga avuga gahunda za Leta.”
Visi Meya Uwamariya yavuze ko abakiri bato bakwiriye kumwigiraho byinshi, dore ko yabayeho ku butegetsi butandukanye bwayoboye u Rwanda ku buryo kuba yashimaga kandi agashyikira ubuyobozi u Rwanda rufite, bifite icyo bivuze gikomeye.
Nyiramandwa yatashye akeye nk’uko yigeze kubitangaza mu minsi ishize, ko nta cyo ashinja Imana n’igihugu nyuma yo guhindurirwa ubuzima na Perezida Kagame.
Icyo gihe yagize ati “Ndumva ku mutima hacyeye neza, ndumva nzataha neza kuko yanyicaje heza. Nzapfa nsohoka heza, nzakira nsohoka heza kuko bangiriye neza. Yandwanyeho andwanirira no ku bana banjye basigaye.”
Ni umukecuru wakundwara na benshi baba abato n’abakuru, abamuzi n’abatamuzi dore ko n’uwabonaga ifoto ye, urugwiro n’ubumuntu yabimusomaga mu maso.
Aheruka kuvugwa cyane muri Kanama uyu mwaka ubwo Perezida Kagame yamusuraga iwe mu rugo mu kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka I Nyamagabe. Ni umugisha udahira benshi ko umukuru w’igihugu afata urugendo, agiye gusura umuturage mu rugo rwe.