Umuririmbyi Nizeyimana Kennedy ukoresha mu muziki amazina ya Kendo, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Keza’ yahuriyemo n’umuraperi Kamatali Thierry uzwi mu muziki ku izina rya Racine.
Mu kiganiro na Ahupa Visual Radio uhagarariye Word star Entertainment yadutangarije ko indirimbo Keza irimo ubutumwa bugamije gutaka umukobwa bitewe n’ubwiza bwe,
Ati ‘‘Ni indirimbo umuhanzi wacu yakoze dushaka ko akora mu by’ukuri indirimbo, itaka umukobwa ubwiza bwe n’ukuntu yamwishe mu mutwe kubera kumuhata urukundo bikamurenga.’’
Yakomeje avuga ko atavuga ko ari ubuzima bwa Kendo cyangwa Racine baririmbaga, cyane ko buri muntu wese uri mu rukundo yakumva iyi ndirimbo ikamufasha bitewe n’umukunzi mwiza bidasanzwe.
Yavuze ko bifuje gukorana na Racine cyane ko ari umwe mu baraperi beza u Rwanda rufite.
Kendo akomoka mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba. Uyu musore yatangiye umuziki mu 2017 mu buryo bw’umwuga awutangira mu 2019, aho yagiye kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo ubu ryimukiye mu karere ka Muhanga.
Yamazeyo imyaka ibiri arabihagarika akomeza gukora umuziki bisanzwe. Kendo ubusanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya World Star Entertainment.
Keza’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Julesce (Global Vibs) mu gihe Mixage na Mastering byakozwe na Bob Pro. Yanditswe na Kendo na Racine mu gihe itunganya ry’amashusho yayo ryayobowe na Manzi Angelo.