Mu nkengero z’umugezi wa Mpazi mu karere ka Nyarugenge, ushobora kuba uhazi hitwa Dobandi (De bandits), cyangwa se andi mazina atarahaheshaga agaciro, ariko ubu uhageze watangara!
Dobandi yarahindutse bigaragara uhereye hafi y’ibagiro rya Nyabugogo, intego akaba ari ukuyikesha hubakwa inzu zo guturamo zigezweho kugera i Nyamirambo, ahazwi nko Kwa Mutwe, abashoramari baboneka bigakwirakwiza no mu tundi tujagari twa Kigali.
Ni uburyo bw’imyubakire bumaze imyaka ine bugeragezwa mu duce dutuwe cyane mu Mujyi wa Kigali, ku ikubitiro byahereye mu bice bikikije umugezi wa Mpazi birimo iby’Umurenge wa Gitega, Kimisagara na Rwezamenyo.
Inzu enye zifite ubushobozi bwo gutuza neza imiryango igizwe n’abantu basaga 80 zaruzuye. Iziheruka zatashywe kuwa 4 Nyakanga zimuriwemo imiryango 17, ariko zikaba zifite ubushobozi bwo kwakira imiryango 56. Ni inzu zuzuye zitwaye miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uburyo bwo guca utujagari no kubaka inzu zijyanye n’icyerecyezo bwasaga n’ubwananiranye muri Kigali. Aho Leta yagiye igerageza byasabaga abashoramari kwimura abahatuye, bagatanga akayabo k’ingurane, abashoramari bamwe bagakuramo akarenge kuko babonaga nta nyungu.
Uburyo bushya buri gukoreshwa ku batuye kuri ruhurura ya Mpazi, umushoramari araza akubaka inzu zigeretse hanyuma abatuye aho yubatse akabahamo inzu z’ubuntu zihwanyije agaciro n’izo bari batunze.