SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Iry’umugabe Liberation Concert’ Ruti Joel yanyuze abitabiriye mu ijoro ryakeye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Iry’umugabe Liberation Concert’ Ruti Joel yanyuze abitabiriye mu ijoro ryakeye
Imyidagaduro

Iry’umugabe Liberation Concert’ Ruti Joel yanyuze abitabiriye mu ijoro ryakeye

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 4, 2023
Share
SHARE

Ruti Joël umenyerewe mu muziki gakondo uvanze n’injyana zigezweho n’Itorero Indashyikirwa cyangwa se Gakondo Iganze, bakoze igitaramo kinogeye ijisho mu gufasha Abanyarwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.

  1. Ni igitaramo cyabaye ku Wan 2 Nyakanga 2023 ahitwa Wakanda Villa iherereye Kabeza ku isoko. Iki gitaramo cyiswe ‘Iry’umugabe Liberation Concert’.

Ruti ni we wabanje ku rubyiniro aho yaririmbye indirimbo zirimo “Cyane”, “Igikobwa”, “Musomandera”, “Ibihame”, “Amaliza”, “Cunda” n’izindi.

Yakurikiwe n’Itorero Indashyikirwa (Gakondo Iganze) ryamaze igihe kinini ku rubyiniro, ryaririmbye indirimbo zirimo “Inkotanyi cyane”, “Karame na none”, “Utari Gito”, “Dushengurukany’isheja”, “Kigali”, “Iyo manzi”, “Murambe”, “Sisi Wenyewe”, “Cya Cyicaro”, “Intsinzi” n’izindizisingiza ubutwari bw’Inkotanyi.

Kayitare Mustafa usanzwe ari Umuyobozi wa Wakanda Villa yadutangarije ko bateguye iki gitaramo bashaka gukumbuza abantu ibihe byo kwibohora.

Ati “Twari tugambiriye gukumbuza abantu ibihe byo kubohora igihugu no kwishimira aho igihugu kigeze. Hari ukwibohora no kwigenga twashatse kubihuza kuko ntabwo dufite ahantu henshi abantu babonera umwanya wo gutarama. Ni gahunda ya Wakanda yo gutarama.’’

Yakomeje avuga ko Wakanda Villa yigeze gushya ariko ubu bakaba barakoze amavugurura mu buryo bwose, aho hari akabyiniro n’ahantu umuntu yafatira icyo kunywa heza.

Yavuze ko buri wa kane baba bafite abantu batarama. Ibintu byo kunywa no kurya biba biri ku kiranguzo.

Buri mwaka ku wa 4 Nyakanga 2022, Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ari na wo watumye igitaramo gitegurwa.

 

 

 

 

 

 

Meddy na Adrien Misigaro bahataniye ibihembo bya Hipipo Music Awards 2024 nabarimo Diamond Platnumz
Massamba yitabiriye ihuriro rizahuza urubyiruko rw’abanyarwanda muri Canada
Abahanzi bakomeje gushyira hanze indirimbo zizakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika
Kendo yahuje imbaraga na Racine bashyira hanze indirimbo bise “Keza” (Video)
Zari yaguze imodoka y’akayabo ka Miliyoni 132 z’amanyarwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Slots Just For Fun

May 28, 2024

Sites Like Stake Casino

February 25, 2025

Australian Based Online Casinos

February 25, 2025

Online Casino Sepa

May 28, 2024

Pinoy Casino App

May 28, 2024

Lightning Link Machines

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?