Ange Ingabire Kagame yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.
Ni umwe mu myanzuro y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Iyo nama yashyizeho n’abandi bayobozi bashya mu nzego zitandukanye, barimo Setti Salomon wagizwe Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Itumanaho mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), na François Ngarambe wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).
CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi yu Rwanda yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri, mu gihe Gen Maj Charles Karamba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye Igihugu mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Michel Sebera yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea Conakry, naho Shakila Kazimbaya Umutoni agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.
Ku rundi ruhande, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Claude Morel ahagararira Repubulika ya Seychelles mu Rwanda ku rwego rwa High Commissioner, aho afite icyicaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko hagiye gusohoka inkoranyamagambo nshya y’ururimi rw’amarenga.
Yafashe n’ibindi byemezo birimo kuba guhera muri Nzeri ibikorwa byose bitari iby’ingenzi bizajya bifungwa guhera saa saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi mu gihe mu mpera z’icyumweru bizajya bifunga saa munani z’ijoro.