Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kazungu Denis kubera Inama y’abakozi b’inkiko yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024.
Urubanza rwaherukaga gusubikwa ku wa 12 Mutarama ku busabe bw’umwunganizi wa Kazungu Denis wasabaga guhabwa umwanya wo kubanza gutegura neza dosiye.
Urukiko rwari rwemeje ko rwimurirwa kuri uyu wa 2 Gashyantare ariko ruza gusubikwa kubera inama y’abakozi bo mu nkiko yahuriranye n’uwo munsi.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Udahemuka Adolphe, ryashyizwe ahasanzwe hamanikwa urutonde rw’imanza ziteganyijwe buri munsi muri urwo rukiko, rigaragaza ko ibikorwa byarwo byose byari biteganyijwe byasubitswe.
Rikomeza rigaragaza ko abarugana bakeneye serivisi z’urukiko bashobora kuzisaba bakoresheje ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko rya IECMS.
Uru rwa Kazungu Denis rwahise rwimurirwa ku wa 9 Gashyantare 2024 saa tatu za mu Gitondo.
Nubwo bimeze bityo ariko abahemukiwe na Kazungu Denis bifuza ko yazajya azanwa ku rukiko aho kuburanira ku ikoranabuhanga rya skype nkuko ari ryo riri kwifashishwa mu minsi rimaze risubikwa.
Kazungu akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.