SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Javanix yashyize hanze EP yise Zamani 
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Javanix yashyize hanze EP yise Zamani 
Imyidagaduro

Javanix yashyize hanze EP yise Zamani 

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 2, 2023
Share
SHARE

Irankunda Javan umaze kumenyekana nka Javanix yashyize hanze Extended Play [EP] yise ‘Zamani’ igizwe n’indirimbo eshanu zifite umwihariko wo kuba zikozwe mu mwimerere w’injyana Nyafurika mu buryo bugezweho.

Iyi EP yakozwe n’abatunganya umuziki mu Rwanda barimo Logic Hit It, Beat Killer ndetse na Herbert Skills usanzwe uzwi ku ruhando Mpuzamahanga.

Uyu Herbert Skills ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza yatunganyije indirimbo nyinshi ziganjemo iz’ibyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba.

Javanix yadutangarije ko indirimbo ‘Zamani’ yitiriwe iyi EP yakozwe mu buryo bwo kwibutsa Abanyafurika ubuzima babagamo mu myaka yatambutse.

Ivuga ku bucuruzi bwo kugurana ibintu, gusabana, ubutwari, gutabarana ndetse no kugabirana nta mbereka.

Hariho iyitwa ‘Kwa Nyagasani’ ikubiyemo ubutumwa bw’umubyeyi ku mwana we amwibutsa ko kugira urukundo no kutihenura ari akabando kazamufasha kuramba neza ku Isi yuzuyemo inzangano n’ibindi.

Iyi EP iriho indirimbo yise ‘Inyambo’ ifite inkuru yitsa ku gushimira Imana yafashije umusore mu buzima bugoye kugera ateye imbere, agasaba umugeni mwiza cyane akamukwa inka z’inyambo.

Ni indirimbo ifite umwihariko wo kuba yumvikanamo igicurangisho gishya cyahimbwe na Producer Logic Hit It cyiswe “Gato Instrument.”

Zamani EP iriho kandi indirimbo Javanix yise ‘Ibare’ ndetse n’indirimbo y’ubukwe yise ‘Rongora’ yumvikanamo no guha gasopo rubanda bagenzwa no gusenya ingo zitekanye.

Uyu musore avuga ko batangiye gufata amashusho ya zimwe muri izi ndirimbo, ku buryo mu minsi ya vuba nayo yaba yagiye hanze abantu bagatangira kuyabona.

 

Amatike y’iserukiramuco rya Solfest 2024 yamaze gushira mu gihe Sauti sol ishobora kutaryitabira
amafoto y’inkumi yabyaranye na Okkama akomeje kuvugisha benshi
Knowless yakumbuje abakunzi be indirimbo zo hambere harimo niyo yakoranye na Vampino
Urubanza rwa Prince Kid rugiye kongera gusubukurwa
Abahanzi Bushali, Ariel Wayz, Ruti Joel, Chriss Eazy bazataramira abazitabira ibirori bya Kigali Protocal
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Sun Of Ra Casino

February 25, 2025

Jin Ji Bao Xi Grand Jackpot

May 28, 2024

Go Fish Casino Promo Codes

May 28, 2024

Eubet Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Gambling Licence Ie

October 25, 2018

Video Poker Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?