Osama Massoud Khaled winjiranye mu muziki izina rya Okkama muri Kamena umwaka ushize yaratunguranye atangaza ko yibarutse imfura ye, icyakora kuva icyo gihe uyu muhanzi yakunze kugendera kure ibyo gutangaza umukunzi we babyaranye.
Inshuro zose mu itangazamakuru iyo yabazwaga ku mugore babyaranye, Okkama yaryumagaho agahamya ko iby’umuryango we bidakwiye kujya mu itangazamakuru.
Ibi byatumye umugore wabyaranye na Okkama agirwa ibanga kugeza ubwo mu minsi ishize uyu muhanzi yishyiriye hanze amashusho ari kumwe nawe.
Trecy Teta ni we nkumi yabyariye Okkama imfura ye, uyu akaba umukobwa utazwiho ibintu byinshi, uretse amafoto ye yamaze kumenyekana biragoye kumenya ibirenzeho ku buzima bwe.
Uyu musore w’imyaka 23, ubwo yibarukaga imfura ye yatangarije itangazamakuru ko yishimiye urwego yateye, ariko yirinda kuvuga ku wo babyaranye n’andi makuru ajyanye n’uku kwibaruka.
Okkama ni imfura mu muryango w’abana batanu, se ni umwarabu ukomoka muri Oman nubwo hari imirimo akorera mu Rwanda, naho Nyina akaba umunyarwandakazi.
Nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye mu 2015, nyina akajya gushaka undi mugabo muri Portugal, uyu musore yatangiye kuba kwa sekuru i Karongi.
Ibi byatumye akurira i Karongi kugeza agiye mu mashuri yisumbuye yize i Rubavu.
Urukundo yakundaga umuziki rwatumye afata icyemezo cyo kujya kuwiga ku Nyundo ubwo yari arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Kuri ubu uyu musore ni umwe mu bahanzi bagezweho ndetse mu minsi ishize yasohoye EP ye nshya yise Ahwiii, igizwe n’indirimbo umunani.