Umugoroba wa tariki 11 Ukuboza 2024 wari wahariwe abanyarwanda kuko nyuma y’akazi benshi mu banyarwanda baba mu mujyi wa Kampala ntahandi berekezaga uretse muri Nomad Bar And Grill aho bari bitabiriye igitaramo cy’Umuhanzikazi Knowless .
Uko amasaha yagenda akura niko abantu babaga benshi bafite amatsiko menshi n’ibyishimo byo kongera kumubona ku rubyiniro muri icyo gihugu .
Iasaha yageze maze Knowless ahamagarwa ku rubyinino maze yakiranwa urugwiro rwinshi maze nawe mw’Ijwi ryiza abereka ko yari abakumbuye abaririmbira Hobe Hobe akurikizaho izindi ziri mu njyana gakondo zakunze nka Naraye Ndose ya Kamalize ni indirimbo ye yaririrmbye avuga ibyiza byo kugira U Rwanda yise uzitabe maze si ukubyina karahava .
Mu zindi ndirimbo Knowless yaririrmbye harimo Nzaba Mpari,Winning Team,Bramushaka ,Ko nashize ,Teamo,One Love ni zindi nyinshi.
Ubwo Igitaramo cyari kigiyekugana ku musozoz Knowless yahamagaye ku rubyiniro umuhazi Vampino bakoranye indirimbo byemere bakoranye mu myaka 13 , Ibintu bihindura isura abari bitabiriye barushaho kwishima cyane .
Iki gitaramo cyasojwe amasaha akuzeho ariko wabona abantu bifuza ko bakomeza gutaramana nawe .