Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Nigeria Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy akomeje kwereka ko muri iyi minsi umuziki we ukunzwe cyane nyuma yo guca agahigo ko kuba umuhanzi nyarurika wa mbere indirimbo ze zumvishwe n’abarenga Miliyari ku rubuga rwa Audiomack.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 kamena 2023 nibwo ubuyobozi bwa Audiomack ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashimiye cyane uyu muhanzi Burna Boy ko ariwe muhanzi nyafurika wumviswe cyane .
Ubwo butumwa bashyize kuri Twitter bagize bati “TUragushimiye cyane Burna Boy kuba ari wowe muhanzi wo muri afurika wumvishwe cyane kuri Audiomack n’abarenga Miliyari imwe yose .
Ibi rero byatumye uyu muhanzi Burna Boy yesa umuhigo nyuma y’uko hari hateranyijwe abantu bose bumvise alubumu ze zose uko ari eshatu ,ikindi cyatunguye benshi n’uko uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga ze zose akurikirwa n’abarenga miliyoni enye zose .
