SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yavuze ko agiye guhagurukira abashyize imbere ruswa n’amarozi mu mupira w’u Rwanda,
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yavuze ko agiye guhagurukira abashyize imbere ruswa n’amarozi mu mupira w’u Rwanda,
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yavuze ko agiye guhagurukira abashyize imbere ruswa n’amarozi mu mupira w’u Rwanda,

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 4, 2023
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko agiye guhagurukira abashyize imbere ruswa n’amarozi mu mupira w’u Rwanda, kugeza ubwo intsinzi ikomeje kuba inzozi mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ imaze imyaka isaga ibiri idatsinda.

Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro “Ask The President” yagiranye na Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Nyakanga 2023, cyagarutse ku myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.

Umunyamakuru wa RBA, Jean Pierre Kagabo, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko Abanyarwanda baherutse kumubona anobagiza umupira kuri Kigali Pelé Stadium ubwo i Kigali hateraniraga Inteko Rusange ya FIFA, bigaragaza ko ari umukunzi wa ruhago ndetse n’u Rwanda rukaba rukataje mu kubaka ibikorwaremezo no gushora muri siporo, ariko ibyo bikaba bitajyana n’umusaruro w’amakipe aserukira igihugu, amubaza uko ahuza ibyo byombi.

Nyuma yo kubanza kwiruhutsa, Perezida Kagame yasubije agira ati “Biraruhanyije, biragoye ariko tugomba kugira icyo dukora. Byavuzwe kera, ni imyaka myinshi twibaza impamvu siporo yaba muri rusange cyangwa ukuntu twayiteza imbere, cyane cyane mu mupira w’amaguru, impamvu n’imbaraga zishyirwamo, umusaruro utaboneka bihagije.’’

Perezida Kagame yagaragaje ko icyo kibazo gikwiye gukemuka mu buryo bubiri burimo kurandura abimitse inzira zitaboneye bashaka intsinzi no kwita ku mpano z’abato.

Ati “Uburyo bwa mbere ngira ngo bukorwa ubu ngubu uko nabyumvise, ni uguhera ku bana bakiri bato mu mashuri, ni ugushyiraho aho batorezwa no kubaha ibyangombwa byose; imipira n’ibindi bishobora gukoreshwa, muri buri karere cyangwa n’ahandi bishoboka ariko cyane cyane bikanyura mu mashuri, icyo ni kimwe. Bikazamuka gutyo, ibyo byaduha amahirwe.”

“Icya kabiri ni abarezi. Ntabwo mvuga abarimu bo mu ishuri bisanzwe; abarezi ni ukuvuga abatoza. Abantu mbese bumva ko banashaka kuba bagira uruhare mu mikino nk’iyi harimo n’umupira w’amaguru, ubwabo bafite ukuntu imyumvire yabo itari mizima bihagije. Ni ko nakivuga ntakinyuze iruhande.”

Yagaragaje ko muri aba batoza n’abayobora umupira hakwiye kuzamuka abandi bashya, kuko hari ababimazemo igihe ariko bafite umuco utari mwiza kandi “ubwabyo bigira ingaruka, ntabwo ubona umusaruro uko bikwiye.”

Yakomeje ati “Abantu rero kuva kera ugasanga aho kwitoza bihagije, aho gukora ibyangombwa bihagije, ibyo guha abakinnyi, bari aho bari mu ndagu, mu marozi, cyangwa gutanga bituga, ukuntu bazatugira umusifuzi…Icyo kigatwara nka 50% y’igikwiye gukorwa. Ntaho uwo mukino wajya, no ku gihugu ubwacyo ntaho cyagana muri uwo mukino. Ibyo ubwabyo ni byo bintu bya mbere bigomba guhagarara.’’

Perezida Kagame yatanze icyizere ko agiye gushaka umwanya wo guhangana n’ibibazo byabaye karande kugeza birandutse.

Ati “Nagiye njya mu bindi byinshi, ntabwo nigeze mbona umwanya uhagije ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana na byo nk’uko hari ibindi dusanzwe duhangana na byo ndetse bamwe nibatareba neza, nimba nabigiyemo bizabagiraho ingaruka.”

“Mbatumyeho hakiri kare, ntarabizamo, ubwo nimbijyamo ntabwo nakwemera ibitekerezo by’ubutindi nk’ibyo bijyaho bikaba ari byo bikoreshwa mu gihugu cyangwa mu mikino ireba twese, ireba abadukomokaho, ugasanga ni ibintu biri aho bidakwiye kuba bikoreka.

Ndabyumva, mu minsi ishize nagiye mbyumvira kure, ariko ntabwo nigeze mbijyamo ariko ndaza kubijyamo, abakoresha ibyo ngibyo baze kuba banyiteguye, ndaza kurwana na bo kandi barabizi ko ufite umuco mubi, uratsindwa byanze bikunze.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaje ko ruswa mu mupira w’amaguru ikwiye kurandurwa kuko yanabigarutseho muri Gashyantare 2021 ubwo yakiraga Ikipe y’Igihugu “Amavubi’ yakinnye Shampiyona Nyafurika (CHAN) yabereye muri Cameroun.

Perezida Paul Kagame yavuze ko agiye guhagurukira ibibazo biri muri siporo y’u Rwanda, yitsa by’umwihariko ku biri mu mupira w’amaguru wazonzwe na ruswa n’amarozi

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia
Umunyarwenya Ben Nganji yibarutse ubuheture
Gen Muhoozi yahishuye ko ingabo za UPDF zishobora gufata Kisangani
Inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi na UNESCO
Perezida Kagame yunamiye Maqam Echahid waharaniye ubwigenge bwa Algerie
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Playing Poker Machine

May 28, 2024

Asian Star Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024
Utuntu n'utundi

Bill Richardson wigeze kuba Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, yitabye Imana 

September 3, 2023

Australia Pub Pokies

May 28, 2024

What Is The Best Electronic Casino In Dublin Ireland

July 24, 2019

Virtual Pokies Australia Bonus

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?