Umutoza ukomoka mu Bufaransa wigeze gutoza Real Madrid, Zinedine Zidane, ashobora gusubira gutoza iyi kipe.
Imiryango ya Zinedine Zidane irafunguye muri Real Madrid mu gihe cyose yaba abishaka kuyisubiramo, akajya kongera gukora amateka nk’ayo yakoze ubwo aherukayo ari nk’umutoza. Perezida wa Real Madrid Florentino Perez yiteguye kumuha akazi ako ariko kose ariko akongera kuba iruhande rwe.
Uyu munyabigwi muri Real Madrid yakoze amateka mu mupira w’amaguru aba umutoza wa 2 ukoze ibyo bintu, yahesheje Real Madrid ibikombe 3 bya Champions league byikurikiranya.
Umutoza usanzwe atoza Real Madrid, Carlo Ancelotti mu gihe uyu mwaka w’imikino warangira nta gikombe na 1 atwaye byamubera bibi, ndetse bikaba byatuma yirukanwa atarangije umwaka 1 w’amasezerano asigaje muri iyi kipe ya Real Madrid, kandi uwaba afite amahirwe menshi yo kumusimbura ni Zidane.
Kuva Zinedine Zidane yava muri Real Madrid yari ategereje yihanganye ngo azasimbure Didier Deschamp mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, ariko yatunguwe n’uko Didier Deschamp yongerewe amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2026.
Zidane yagiye yanga akazi ku makipe agiye atandukanye harimo na Paris Saint-Germain, ariko aramutse asabwe kujya gutoza Real Madrid yabyumva vuba.
Usibye kuba Zidane yaratoje Real Madrid ahubwo yaranayikiniye, yayikiniye imyaka igera muri 5 kuko yayigiyemo muri 2001 ahava muri 2006, kandi yanabafashije gutwara igikombe 1 cya Champions League.