SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rubavu :Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo gushyingura 13 bahitanywe n’ibiza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Rubavu :Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo gushyingura 13 bahitanywe n’ibiza
Andi makuru

Rubavu :Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo gushyingura 13 bahitanywe n’ibiza

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/04 at 11:07 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko abishwe n’imvura bageze ku 130, bamwe muri bo batangiye gushyingurwa mu cyubahiro.

Mu Karere ka Rubavu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo gushyingura 13 bahitanywe n’ibiza ku irimbi rya Rugerero, muri 26 babuze ubuzima muri aka Karere.

Mu butumwa yagejeje ku batuye muri aka Karere, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta ibafasha  mu buryo bushoboka bwose abagizweho ingaruka n’ibiza.

Yagize ati: “Naje mbazaniye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, ejo mwabonye ko yabandikiye ababwira ko ari kumwe na mwe, ariko uyu munsi yambwiye ngo niyizire muhagararire mbabwire ko noneho turi kumwe, twaje kubafata mu mugongo.

Perezida wa Repubulika yantumye rero ngo mukomeze mwihangane kandi Leta irabafasha uko ishoboye kose.”

Minisitiri w’Intebe yahishuye ko nubwo hamaze gutangazwa abantu 130 babuze ubuzima mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, kuri ubu hari imibiri y’abantu ikirimo gushakishwa.

Ati: “Mu by’ukuri rero ni ibiza byagwiririye Igihugu cyacu, amazi menshi n’isuri byatumye amazu agwa ku bantu. Ndagira ngo nshimire abagize uruhare rwo gutabara vuba, cyane cyane ku baturage batabaye bagenzi banyu.”

Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n’ubundi bufasha.

Kugeza ubu hamaze gutangwa toni 60 z’ibiribwa birimo Kawunga ingana na toni 30 ndetse n’ibishyimbo toni 30. Hatanzwe n’ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude ari kumwe na

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye, na bo basuye abangirijwe n’ibiza babasaba kugaragaza ahaheze abantu kugira ngo bakurwemo.

Minisitiri Musabyimana yagize ati: “Leta yanyu ibari hafi, twaje kugira ngo twifatanye namwe kandi turebe ibyo tubafasha.

Harimo gutegurwa aho muba mugiye, muhabwe ubutabazi bw’ibanze, kandi mugende mutekanye kuko ibyo musiga bikomeza gucungirwa umutekano na Polisi y’u Rwanda.”

Abaturage 2000 nibo bateganyirijwe gufashwa haherewe ku byo kurya, kuko benshi mu basenyewe n’ibiza batabonye icyo kurya.

You Might Also Like

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

Nsanzabera Jean Paul May 4, 2023 May 4, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Alain Mukuralinda yashyinguwe mu cyubahiro n’abarimo Abayobozi batandukanye mu Rwanda (Amafoto)

April 10, 2025
Utuntu n'utundi

Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabye Imana ku myaka 78.

December 2, 2023
Ubukungu

Karisimbi Events igiye kongera gutanga ibihembo bya Consumers Choice Awards 2024

May 14, 2024
Imyidagaduro

GASABO: Batatu bafatanywe magendu y’inzoga za liqueur zifite agaciro k’asaga miliyoni 5.4Frw

April 12, 2023
Imikino

Sitting Volleyball: Ikipe z’Igihugu zatangiye imyiteguro.

January 17, 2024
Andi makuru

Abagize itsinda rya Kigali Boss Babes bahishuriye abakiri bato ko bagomba gukora cyane kugira bagere kubyo bifuza

December 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?