SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara
Andi makuru

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: May 9, 2025
Share
SHARE

Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi burambye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara.

Sosiyete ikwirakwiza imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda ya BasiGo ivuga ko ari igikorwa bashyizeho nyuma yo kubona ko byatanze umusaruro gukorera mu mujyi wa Kigali.

Ivuga ko kuva izi Bisi zatangira gukorera mu mujyi wa Kigali mu Ukuboza 2023, zimaze gutwara abagenzi barenga 977,000, bagenze intera ingana na kilometero 353,000, ndetse byagabanyije imyuka ihumanya ikirere ingana na toni 170.

BasiGo ivuga ko kugeza ubu Bisi z’Amashanyarazi zimaze kugeragezwa mu turere dutandukanye tw’u Rwanda aritwo Musanze, Nyanza, Huye, Kayonza, na Nyagatare, ndetse yagaragaje imikorere myiza n’ubushobozi bwo guhangana n’imiterere y’imihanda y’imisozi.

Uturere Bisi zikoresha amashanyarazi zageragejwemo abagenzi bagaragaje ko bishimiye kuzigendamo kubera ituze, isuku, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iyi gahunda, BasiGo igiye kohereza amabisi mashya 28 mu Rwanda, azatangira gukorera mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara, ndetse bafite intego yo kuzana amabisi 100 mu gihugu hose bitarenze umwaka wa 2025.

Iyi ni gahunda igamije gufasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kongera uburyo bwo gutwara abagenzi no guteza imbere ikoranabuhanga mu bwikorezi mu Rwanda.

Israel yishe abayobozi bakuru mu ngabo za Iran
Abadipolomate b’ababiligi bahawe amasaha 48 yo kuba bavuye mu Rwanda
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka ya bisi nini
Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence
La Creola Restaurant & Lounge irashimira abakiliya bayigannye mu minsi mikuru
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Mobile Slot Machine

May 28, 2024

Pokies Byron Bay

May 28, 2024

Casinos In Dublin That Have Online Spins 2023

May 28, 2024

What Are The Daily Card Game Deposit Options In Ireland

May 28, 2024

Thepokies Net Contact Number

May 28, 2024

What Are The Best Paypal Virtual Casinos In Ireland For 2023

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?