SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Facebook ikomeje kwirukana abakozi umusubirizo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Facebook ikomeje kwirukana abakozi umusubirizo
Ubukungu

Facebook ikomeje kwirukana abakozi umusubirizo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/24 at 9:58 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Facebook, Mark Zuckerberg, yatangiye kumenyesha abakozi kwitegura kwirukanwa, kubera ko ubukungu bw’iyo sosiyete iri mu zigize Meta butifashe neza.

Mu kwezi gushize Zuckerberg yatangaje ko agiye kwirukana abakozi ibihumbi icumi, agamije kuramira sosiyete ye iri mu bibazo by’ubukungu byatewe no kugabanyuka kw’abamamaza.

Meta ari nayo ibarizwamo Instagram na WhatsApp, ivuga ko amikoro atifashe neza ku buryo hakenewe ingamba nshya zirimo gukoresha amafaranga make mu bijyanye no guhemba no kwita ku bakozi.

Umwaka ushize iyi sosiyete yari yirukanye abakozi 11,000 bangana na 13 %. Bamwe mu bahoze bakorera Facebook bamaze iminsi bandika bagaragaza ko bari gushakisha indi mirimo.

Mu kwezi gushize Zuckerberg yandikiye bamwe mu bakozi bagiye kwirukanwa, ababwira ko hakenewe izindi mpinduka kugira ngo ikigo gikomeze kubaho kubera ibibazo byagaragaye mu mwaka ushize by’ubukungu.

Muri Werurwe 2023 bamwe mu bakozi bo mu ishami rishinzwe abakozi muri Meta bari mu bahereweho birukanwa.

Ubu abagezweho ni abakora mu ishami ry’ikoranabuhanga (IT), mu gihe mu kwezi gutaha hazasezererwa abakora mu ishami ry’ubucuruzi n’imiyoborere.

Meta ivuga ko kugabanya abakozi bizakomeza kugeza mu mpera z’umwaka, haba ku bakozi bayo bari imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari icyicaro gikuru cyangwa abakora mu mashami yayo hirya no hino.

Urwego rw’ikoranabuhanga ku isi hose rumaze iminsi ruri mu bibazo ry’igabanyuka ry’ubukungu, byatumye ibigo by’ikoranabuhanga kuva uyu mwaka watangira bimaze kwirukana abakozi 170,000, nk’uko BBC yabitangaje.

You Might Also Like

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterol byongeye gutumbagira

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024

Nsanzabera Jean Paul April 24, 2023 April 24, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Knowless ntiyemeranywa n’abategura ibitaramo mu Rwanda

November 11, 2023
Imyidagaduro

DJ KasBaby azataramira abazitabira ibirori byo gusoza irushanwa rya ‘Mützig Amabeats

October 13, 2023
Imyidagaduro

Josh Ishimwe mubazafasha Aline Gahongayire mu gitaramo azakorera mu Bubiligi

February 5, 2025
Imyidagaduro

Bwiza na Okkama babuze ibyangobwa byo gutaramira iburayi

March 2, 2023
Imikino

Rugera Jean Claude yatorewe kuyobora Komisiyo y’Amatora muri FERWAFA

January 13, 2024
Imyidagaduro

Miss Jolly yegukanye igihembo cy’uvuga rikijyana muri Zikomo Awards

November 20, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?