Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc ukunzwe cyane nka Knowless ni umwe mu bahanzikazi dufte mu Rwanda bamaze hejuru y’imyaka 14 mu muziki nyarwanda aho yagiye abera benshi mu bakobwa icyitegererezo ndetse akanatuma benshi binjira muri uyu mwuga .
Uyu mubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’umugabo Ishimwe Clement ntakunze kumvikana mu itangazamakuru cyane avuga ku bategura ibitaramo mu Rwanda cyane ariko kuri iyi nshuro yabigarutseho mu kiganiro kuri Radio ubwo yari mu gikorwa cyo kumenyekanisha Indirimbo ye nshya yise “ Oya Shan”
Uyu muhanzi ubwo yari abajijwe ikibazo ku bintu bituma kenshi atagaragara mu bitaramo cyangwa bimuca intege muziki we adaciye ku ruhande yavuze ko abategura ibitaramo mu Rwanda atemeranywa nabo kubera imikorere yabo
Yagize ati “Hari igihe ubona imbaraga umuhanzi ashyira mu muziki ariko wareba amafaranga abifuza serivisi ze bamuha, ukabona ntibihuye rwose.”
Butera Knowless yavuze ko ibi biri mu byatumye atagaragara mu bitaramo byinshi, icyakora ahamya ko we akora uko ashoboye bityo haramuka hagize umwegera abona bahuje mu biganiro bagakorana.
Uyu muhanzikazi uherutse kurangiza Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye ‘Business Administration’ yavuze ko yahisemo gukomeza amasomo mu rwego rwo gucecekesha abatekereza abahanzi nk’abantu badashobotse.
Ati “Njye nkunda kurwana no gukora icyo umuntu ambwiye ko ntashobora, nabikoze kugira ngo n’uwashaka kuvuga ko abahanzi ari abantu bari aho ngaho ntazongere kuko hari urugero. Kwiga twabishobora, gukora ibindi twabishobora, ariko n’aka ni akazi kandi ni ko twahisemo.”