Abahanzi Wayre, Levixone na Daddy Andre batumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gitegerejwe ku wa 31 Werurwe 2023 bageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 28 Werurwe 2023.
Aba bahanzi bageze i Kigali bagaragaza akanyamuneza mu maso bijeje abakunzi babo igitaramo cyiza, basaba abakunzi b’umuziki mu Rwanda kuzitabira ari benshi.
Aba bahanzi bategerejwe mu gitaramo kimwe na Alyn Sano, kikazabera ahitwa Camp Kigali.
Iki gitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction kiri mu ruhurirane rw’ibitaramo bitegurwa na RG Consult Inc iyoborwa na Remygious Lubega.
Daddy Andre watangiye umuziki atunganya amajwi y’indirimbo (Producer) no kwandika indirimbo, ubu ni umwe mu bakunzwe n’abatari bake muri muzika ya Uganda.
Akunzwe mu ndirimbo zirimo Tugende mu church , Sikikukweka ,Omwana Wabandi, Abasinga yakoranye na John Blaq, Empeta yakoranye na Mikie Wine, n’izindi.
Umuhanzi Kevin Wyre wo muri Kenya nawe wageze i Kigali ari rutonde rw’abazataramira abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction.
Uyu Kevin Wyre amenyerewe mu muziki wa R&B yiganjemo Reggae muri Kenya, yatangiye gukora umuziki ahagana 1999. Yakuriye mu itsinda rya Necessary Noize na East African Bashment Crew.
Nyuma yo kuva muri aya matsinda, Wyre yakomeje gukora umuziki ku giti cye, ubu amaze gukora album ebyiri zirimo iyo yise “Definition of a Lovechild” yakoze mu 2006 na ’Ten Years Wiser’ yamuritse mu 2010, igaruka ku rugendo rwe rwa muzika mu myaka 10.