Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Ashimwe, yateguje abakunzi be igitaramo gikomeye azaririmbiramo indirimbo zo hambere zirimo izo yabuze bitewe n’uko zasibwe kuri shene ye ya YouTube.
Ni igitekerezo uyu muhanzi avuga ko yagize nyuma y’uko mu myaka ishize yabuze indirimbo ze nyinshi yari yarashyize ku rukuta rwa Youtube rw’abari bamwijeje kuzimucururiza.
Ni muri urwo rwego Dominic Ashimwe yateguye igitaramo kizaba ku wa 24 Werurwe 2023 ku Kacyiru ahitwa Solace aho kwinjira bizaba ari nta kiguzi bisaba.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda “ yatangaje ko hari zimwe mu nidirimboze zabuze kuko zari kuri shene ya Youtube ya Afrifame, mbere y’uko ngera kuri album ya kane nifuje kubanza gutaramira abakunzi banjye ariko nanasubiramo izi ndirimbo.”
Iki gitaramo Dominic Ashimwe avuga ko ari cyo azanamenyeshamo abakunzi be itariki azasohorera album ye ya kane.
Muri iki gitaramo Dominic Ashimwe azaba afata mu buryo bw’ikoranabuhanga amajwi n’amashusho y’indirimbo ze zose zo hambere ariko yabuze.
Dominic Ashimwe yaherukaga gukora igitaramo mu 2018 ubwo yamurikaga album yise ‘Urufatiro’ iyi ikaba ari na yo yasubikiyeho umuziki ajya mu byo gusubukura amasomo.
Nyuma yo kurangiza amasomo mu 2021, Dominic Ashimwe yatangiye gukora kuri album ye ya kane ateganya kumurika mu minsi iri imbere.
Iyi izaba ibaye album ya kane nyuma y’iyo yise ‘Ari kumwe natwe’ yakoze mu 2010, Iyitwa ‘Umubavu’ yasohotse mu 2013 n’iyo yise ‘Urufatiro’.