SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Intumwa z’u Rwanda na DRC baganiriye muri Zanzibar
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Intumwa z’u Rwanda na DRC baganiriye muri Zanzibar
Andi makuru

Intumwa z’u Rwanda na DRC baganiriye muri Zanzibar

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/07/08 at 1:15 PM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Congo, “ngo byagenze neza”.

Kuri X yahoze ari Twitter Amb. Nduhungirehe yavuze ko habaye ibiganiro by’imbonankubone kandi birimo kubwizanya ukuri hagati y’intumwa z’u Rwanda zarimo n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibibazo bya africa y’Iburasirazuba, Rtd Gen James Kabarebe.

Congo Kinshasa yari ihagarariwe n’abakuriwe na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga, Hon Gracia Yamba.

Tanzania na  Sudan y’Epfo nib o bahuza muri ibyo biganiro byabaye mu mwiherero wo ku rwego rwa ba Minisitiri bo mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC hakaba hari n’intumwa za Uganda n’iza Kenya, kandi hari Umunyamabanga Mukuru wungirije w’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ushinzwe ibibazo bya politiki.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Inama yabaye mu buryo bwubaka kandi bugamije gushaka ibisubizo, kandi ba Minisitiri b’ibihugu byombi bagaragaje ubushake no kugaragaza ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo byakemuka mu mahoro.”

Yongeyeho ko kubera iyo mpamvu hafashwe imyanzuro ikomeye yo kubura iibiganiro bya Nairobi n’inzira ya Luanda igamije gusubiza ibintu mu buryo hagati ya Congo n’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Congo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na yo yasohoye itangazo risubiza Amb. Nduhungirehe ko muri iriya nama ngishwanama, idafatirwamo ibyemezo, uwari uhagarariye Congo, Visi Minisitiri Gracia Yamba yatanze ubutumwa butomoye.

Ko Congo Kinshasa ishyize imbere ibiganiro bya Luanda bigamije gusubiza ibintu mu buryo hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo rinavuga ko uhagarariye Congo yamenyesheje inama ko “ububabare bw’abaturage no kuba bahunga ibyabo babiterwa n’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda na M23 ko bidaterwa n’imitwe irwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.”

– Advertisement –

Congo kandi ivuga ko umwiherero w’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba uri ku rwego rwa ba Minisitiri udasimbura Umuryango wa Africa yunze Ubumwe yasabye ko hajyaho ibiganiro bya Luanda.

Hashize igihe gito America itangaje ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa zimeranyijwe ko hajyaho agahenge k’iminsi 15, kagamije ko abaturage bagera kuri miliyoni 3 bahunze intambara bagerwaho n’inkunga, abandi bagasubira mu byabo.

Ku wa Kane tariki 04 Nyakanga, 2024 nibwo Ibiro bya Pereiza muri America byasohoye itangazo rivuga ko icyo gihugu cyavuganye n’u Rwanda na Congo ku bijyanye no gushyiraho kariya gahenge ko guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 15 mu burasirazuba bwa Congo.

 

 

 

You Might Also Like

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Wakibi Geoffrey July 8, 2024 July 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ubukwe bw’umwana w’umunyemari Ambani bukomeje kuvugisha benshi kw’isi

July 13, 2024
Andi makuru

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 19 mu bihugu byari bifite ubwandu bwa Sida bwinshi mu mwaka 2020

May 9, 2023
Andi makuru

Umugambi wo kwivugana Joseph Kabila wapfubiye I Addis Ababa

February 18, 2025
Ubuzima

Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana

December 30, 2022
Imyidagaduro

Ruger yatandukanye n’inzu yamufashaga mu muziki we

February 8, 2024
Iyobokamana

Josh Ishimwe yahishuye ko umuhamagaro we umwemerera gusubiramo indirimbo ntacyo agendeyeho

October 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?