Robyn Rihanna Fenty wari umaze imyaka itanu atagaragara mu bitaramo yongeye gutaramira abakunzi be kuri iki Cyumweru, abahishurira ko atwite umwana wa kabiri w’umuraperi A$AP Rocky.
Rihanna w’imyaka 34 ibi yabyeretse abakunzi be mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show cyabaye mu rukerera rwa tariki 13 Gashyantare 2023 mu mujyi wa Arizona kuri State Farm Stadium.
Ubwo uyu muhanzikazi yinjiraga ku rubyiniro, yafashe ku nda ye n’ikote rifunguye imbere ashaka kwereka abakunzi be ko hari inkuru nziza abafitiye.
Rihanna ni we muhanzikazi wa mbere uririmbye muri ibi bitaramo bya Super Bowl Halftime Show bifatwa nk’ibikomeye ku Isi atwite.
Uyu ni umwana wa kabiri atwite uje asanga undi w’umuhungu umaze amezi icyenda avutse yabyaranye na A$AP Rocky w’imyaka 33.
Uyu muhanzikazi wari umaze imyaka itanu atagaragara mu bitaramo binini nk’ibi, yinjiye ku rubyiniro yambaye imyenda y’itukura yanzika n’indirimbo yise “B**ch Better Have My Money.”, “We Found Love,” “Where Have You Been,” ,“Rude Boy,” “Work,” “Only Girl (In the World)” , “Umbrella.” Asoreza kuri ‘Diamonds ’.
Rihanna wari uherekejwe n’ababyinnyi bambaye imyenda y’umweru, avuga ko byari bigoye cyane gufata imyaka 18 y’umuziki we akayiteguramo igitaramo cy’iminota 13.
Iki gitaramo kiba buri mwaka giherekeza umukino wa nyuma wa NFL , uw’uyu mwaka warangiye Kansas City itsinze Philadelphia Eagles ku manota 38 kuri 35.