SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rayon Sport yahagaritse umunyezamu Bonheur kubera imyitwarire Mibi mu kibuga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Rayon Sport yahagaritse umunyezamu Bonheur kubera imyitwarire Mibi mu kibuga
Imikino

Rayon Sport yahagaritse umunyezamu Bonheur kubera imyitwarire Mibi mu kibuga

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 5, 2023
Share
SHARE

Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse umukinnyi wayo ukina mu izamu nyuma y’uko agaragaje imyitwarire idahwitse bakina na Police FC mu mikino ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ya Rayon Sports, yafashe umwanzuro wo guhagarika umunyezamu wayo wa 2 Hategekimana Bonheur wagaragaye atongana n’abakinnyi bagenzi be kuwa 3 w’iki cyumweru batsinda Police FC ibitego 3-2.

Uyu mukinnyi yagaragaye ashyamirana n’abakinnyi bagenzi be bakina inyuma avuga ko bari kumutsindisha. Yabwiye nabi cyane Mucyo Didier Junior amuziza ko yaretse Kayitaba Jean Bosco wa Police FC akamuterana umupira ndetse waje no kuvamo igitego cya 2 cyo kwishyura.

Bagenzi ba Hategekimana Bonheur barimo kapiteni Rwatubyaye Abdul bageragezaga kumubwira ngo atuze ariko ntabyumve dore ko byanamuvireyemo guhabwa ikarita y’umuhondo n’umusifuzi.

Ibi ntabwo byarangiriye mu mukino gusa dore ko n’umukino urangiye yivumbuye agashaka kwanga kujya gukomera amashyi abafana ubona akirakaye cyane ndetse ngo ageze no mu rwambariro yashatse kurwana n’abakinnyi bagenzi be.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko uyu muzamu yahagaritswe umukino wa shampiyona Rayon Sports ifitanye na Gorilla FC ku cyumweru.

Ubusanzwe Hategekimana Bonheur ntabwo ariwe muzamu wa mbere gusa muri iyi minsi niwe wari uri kubanza mu kibuga bitewe nuko Hakizimana Adolphe usanzwe abanza mu kibuga yagize ikibazo cy’imvune ariko ari kugenda akira gake gake.

Rayon Sports yakoze ibi mu gihe iri ku rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona dore ko ari iya 2 ku rutonde rw’agateganyo aho irushwa na Kiyovu Sport amanota 2 gusa.

⁰

Samuel Eto’o uyobora Ruhago ya Cameroun yangiwe kwegura
Kirasa Alain yagizwe umutoza Mushya wa Gorilla FC
Gacinya Chance Denis yongeye kwangira kwiyamamaza muri Ferwafa
Nshuti Innocent ashobora kujya gukina muri Tunisia !
Inferno Lounge Bar yateguriye abakiliya bayo amarushanwa ya Pool Table
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

No Deposit Keno Casinos Australia

February 25, 2025

What Is The Highest Payout Slot Machine

May 28, 2024

Casino Castle Sign Up Promo Code

May 28, 2024

Best Live Blackjack Online Australia

September 5, 2023

Brazino Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Sol Casino Adelaide

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?