SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ubuzima bwa Jose Chameleone buri mu mazi abira muri Amerika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ubuzima bwa Jose Chameleone buri mu mazi abira muri Amerika
Imyidagaduro

Ubuzima bwa Jose Chameleone buri mu mazi abira muri Amerika

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 6, 2023
Share
SHARE

Ubuzima bw’umuririmbyi w’Umunya-Uganda wubatse amateka mu muziki Joseph Mayanja wamenyekanye nka Jose Chameleone, bugeze aho rukomeye ndetse bamwe batangiye kumuhangayikira kubera ibihe arimo.

Uyu muhanzi w’imyaka 44 ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byatangaje ko yafashwe n’uburwayi bwo mu nda ubwo yajyaga gusura abana be aho babana n’umugore we Daniella Atim muri Amerika.

Bivugwa ko uru rugendo yagize mu kwezi gushize, yageze muri Amerika ubuzima bwe buramuhinduka kubera kurwara inyama zo mu nda.

Uyu muhanzi yahise ajyanwa mu bitaro biherereye i Minnesota igitaraganya ahashyirwa indembe ndetse ahita anajyanwa kubagwa vuba na bwangu.

Nyuma yo kubagwa yaciwe miliyoni 370 z’amashilingi ya Uganda angana na 116.232.490 Frw.

Uyu muhanzi nyuma yo kubona kwishyura bigoye yitabaje Minisitiri w’Intebe muri Uganda, Robinah Nabbanja, amusaba ubufasha.

Bukedde News Paper yatangaje ko abahanzi bagenzi ba Chameleone n’inshuti ze za hafi i Kampala aribo bifashishijwe mu biganiro na guverinoma ngo harebwe icyakorwa ngo aya mafaranga aboneke abone uko yishyura ibitaro.

Chameleone yari amaranye imyaka irenga ibiri uburwayi bwo mu nda ndetse yagiye agirwa inama n’abaganga zo kwibagisha kenshi ariko bumuzahaje cyane muri iki gihe.

Muri Kanama 2021 nabwo Jose Chameleone yari yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi yagize mu nda.

Se wa Chameleone yavuze ko uyu muhanzi yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atameze neza, agezeyo basanga afite ikibazo cy’igifu cyaje kumuviramo kuremba.

Chameleone ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe, mu ntangiro za 2021 yashakaga gukomereza urugendo rwe no muri politiki akayobora Umujyi wa Kampala ariko ntibyamuhiriye.

Umuhanzikazi  akaba n’umwanditsi w’ibitabo Dr .Marie Claudine Mukamabano  yateguje abakunzi be indirimbo nshya 
Urukundo ruravuza ubuhuha hagati ya Kendall Jenner na Devin Booker nyuma y’umwaka batandukanye
Karisimbi Event yahembye ibigo 22 byahize ibindi muri Service Excellence Awards 2024 (Amafoto)
Jacky nyuma yo kuva mu gihome yakiriye agakiza arabatizwa
Ubuzima bwa Celine bukomeje kumera nabi nyuma yo kubura imiti y’indwara imurembeje
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

The Best Australian Pokies App For Android Devices Is Slotomania

September 5, 2023

Gambling In Australia Wiki

February 25, 2025

Shambala Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Online Live Casino Australia

February 25, 2025
Imyidagaduro

Menya byinshi kuri Alubumu ya mbere ya Bwiza yise My Dream

June 27, 2023

Room Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?