Nyuma y’iminsi itari mike abakunzi b’ibitaramo bya Gen-Z comedy batajye mu iseka rusange kubera ko abanyarwanda bari cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abacu bishwe bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ,
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 03 Gicurasi 2023 bongeye baratwenga karahava cyane cyane bamwe mu bitabiriye igitaramo giheruka cyari cyatumiwemo abanyarwenya mpuzamahanga ariko bikaza kurangira bamwe batabashije kubona uko binjira kubera ubwinshi bw’abari bakitabiriye baje gushumbushwa amatike yabo bayinjiriraho nkuko mu minsi ishize Fally Merci yari yabibijeje ko bayabika bakazayaza mu kindi gitaramo azategura niko byaje kugenda bamwe bataha bamushimira
Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy yatangarije umunyamakuru wa AHUPA RADIO wari witairiye icyo gitaramo ko yashimishijwe nuko hari abantu bari baguze amatike ubushize babashije kuyazana bakabona uko binjira
Yagize ati “Njye sinamenya ngo ni bangahe binjiye neza, gusa abashinzwe amatike bambwiye ko byibuza hari abagera ku ijana bitabiriye bafite ayo matike.”
Fally Merci ahamya ko atabifata nk’igihombo kuko n’ubundi aba bari bafite aya matike bari bayaguze mu gitaramo cye, ahubwo we avuga ko abifata nk’ideni abashije kwishyura.
Ati “Nta gihombo kirimo, ahubwo nari mbarimo ideni. Ibaze niba umuntu yari yaguze itike yo kwinjira mu gitaramo cyacu ntabashe kwinjira, Imana ishimwe ko batwizera kandi babonye ko ikibazo kitari twebwe bakemera kutubabarira, ideni ryo ndibavuyemo.”
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byaherukaga kuba ku wa 21 Werurwe 2024 mbere y’uko bisubikwa kubera ukwezi kwa Mata guharirwa ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igitaramo cyo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 cyari cyitabiriwe n’abanyarwenya batandukanye biganjemo abo muri ‘Gen-Z Comedy, mu gihe umushyitsi w’umunsi yari Prosper Nkomezi. Ibitaramo bya Gen-Z Comedy bitegurwa kabiri mu kwezi. Icy’ubutaha giteganyijwe ku wa 16 Gicurasi 2024.