Umuraperi Amag The Black hashize iminsi bivugwa yuko yaba ari gusaba n’umugore n’umugore we bitewe n’umubano wabo utagihagaze neza nkuko tubikesha bamwe mu nshuti z’uyu muryango.
Amakuru avuga ko aba bombi baba batakibanye neza kugera aho ubu bari gushaka gatanya kugirango buri umwe abohore undi yikomereze ubundi buzima.Nubwo bitaracamo ngo bayibone haba Amag The Black na Uwase Liliane ngo bifuza ko byakorwa vuba.
Uwaduhaye aya makuru utarifuje ko tumutangaza yagize ati “Amag amaze iminsi atabanye n’umugore we neza, ubu buri umwe asigaye yikorera gahunda ze. Ntiwamenya ngo umugore cyangwa umugabo niwe wananiye undi gusa bose bari kubyirukamo kugirango batandukane.
”AMA G The Black muri iki gitondo atangarije AHUPA VISUAL Radio ko amaze kurambirwa guhora avuga kuri iki kibazo kuko yabivuzeho igihe kinini atazakomeza gusubiramo ijambo rimwe buri gihe.”Yavuze ko kimwe mu binyamakuru byandikira mu Rwanda cyamwanditseho inkuru nawe atazi ibyo aribyo.
Yagize ati “Ntabwo wigeze kubona banyanditseho? ni ibintu biri aho ngaho utamenya ibyo aribyo, Ni ibihuha, ni ibintu utamenya ibyo aribyo.”
Tariki 15 Ukuboza 2017 nibwo Hakizimana Amani (Ama G The Black) yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Liliane, barahirira kuzabana nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo Ama G The Black yasabye anakwa umufasha we Uwase Liliane mu birori byabereye mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi, kuri Chris Guest House.
Ibirori byo kwakira abaje kubashyigikira ku munsi w’ubukwe bwabo byabereye mu busitani bwo kuri Telavista Kicukiro.Bibaye ari impamo Amag The Black yaba agiye gutandukana n’umugore we babyaranye umwana w’umukobwa.