SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyamakuru wa radio &Tv10 Pascal Habababyeyi yashyinguwe mu cyubahiro
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umunyamakuru wa radio &Tv10 Pascal Habababyeyi yashyinguwe mu cyubahiro
Andi makuru

Umunyamakuru wa radio &Tv10 Pascal Habababyeyi yashyinguwe mu cyubahiro

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/27 at 1:40 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyamakuru wakoreraga Radio & TV10 bibarizwa muri Tele10 Group, Pascal Habababyeyi, uheruka kwitaba Imana yashyinguwe mu cyubahiro n’inshuti ze n’umuryango

Uyu munyamakuru yapfuye urupfu rutunguranye kuko yajyanwe kwa muganga ari muri koma birangira ahasize ubuzima ku munsi wakurikiyeho.

Habababyeyi yitabye Imana yari afite ubukwe ku wa tariki 26 Ukuboza 2024.

Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, igitambo cya Misa yo kumusengera no kumusezeraho cyabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma yaho umuryango, inshuti n’abavandimwe bamusezeyeho iwe mu rugo ku Mumena, i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali.

Mu buhamya bw’abagize umuryango we, bavuze ko abaganga basanze Habababyeyi Pascal afite ikibazo cy’amaraso atagera neza mu mutima n’ibihaha birimo amaraso.

Mushiki wa nyakwigendera yavuze ko kugeza ubu batamenya indwara mu by’ukuri yahitanye musaza we.

Yongeyeho ko Habababyeyi asize umugore biteguraga kubyarana imfura agasaba abantu babanye na we kumuba hafi.

Nyina yavuze ko yari umujyanama we mukuru.

Habababyeyi yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024 nyuma y’uburwayi bw’igihe gito.

Yari azwi cyane cyane mu kiganiro cyo kuri TV10 gisesengura amakuru aba yasohotse mu bitangazamakuru, akaba yari n’umukozi w’ibitaro bya CHUK.

Bamwe mu banyamakuru bakoranye na we bamufata nk’umuntu wari imfura kandi witanga mu byo akora.

You Might Also Like

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Nsanzabera Jean Paul December 27, 2024 December 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

May 16, 2025
Imyidagaduro

Yvan Muzik yasubiranyemo indirimbo intsinzi na Mariya Yohana,The Ben na Marina (Video)

June 25, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga

January 29, 2025
Imyidagaduro

Lady Gaga Yinjije arega miliyoni ijana mu mwaka wa 2023

February 6, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Davido yasesekaye i Kigali

August 17, 2023
Andi makuruKwibuka

Kwibuka30 :Umurenge wa Gitega abarokotse bahishuye uko bishwe urwagashinyaguro

April 14, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?