Nkuko bimaze kumenyerwa mu ruganda rwa Muzika ko habaho iihembo byo gushimira abahanzi baba baakoze nyuma y’ibindi bihembo byagiye bitangwa mu myaka yashize kuri iyi nshuro imfura mu gutanga ibihembo muri muzika bya Salax Award igiye kongera gutangwa nyuma y’Imyaka itatu bidatangwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyazahaje isi mu mwaka wa 2019 kugera mu ntangirirro za 2022 .
Ibihembo bya salax Award byatangiye ahagana mu mwaka wa 2009 aho bamwe mu bari abanyshuri muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda barangajwe imbere na Mike Karangwa ,Ally Soudy, Muyoboke Alexis , David Bayingana na Emma Claine babinyujije mucyo bise Ikirezi Group bashaka icyatuma imyidagaduro yo mu Rwanda itera imbere batangira gutanga ibihembo bya Salax Awards .
Kuva muri uwo mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2014 ibi bihembo byaje gusa nkibihagarara kubera ikibazo cy’amafaranga ariko mu mwaka wa 2016 byaje guhagarara burundu nyuma y’aho abahanzi bose bari batoranyijwe guhatanira ibyo bihembo bagiye bikuramo bavuga ko bidateguye neza kandi abenshi bavuga ko baba batabimenyeshejwe .
Mu mwaka wa 2019 ibi bihembo byaje gusubukurwa nyuma yaho Ikirezi Group cyigurishije ibi bihembo na Kompanyi ya AHUPA isanzwe ikora ibikorwa bifite aho bihuriye n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda .
Muri uwo mwaka nibwo kandi ibyo bihembo byatanzwe byegukanwa na bamwe mu bahanzi bakoze kabone ko u byagendeweho icyo gihe umuhanzi yemezwaga n’akanama nkemurampaka kashyizweho n’abategura ibi bihembo, harimo umubare w’amajwi umuhanzi yagize binyuze mu gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi.
Abanyamakuru b’imyidagaduro nabo baratoye hanarebwa umubare w’indirimbo yakoze z’amajwi n’amashusho mu myaka itatu ishize, n’ibitaramo yitabiriye imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Icyo gihe kandi hitabajwe kandi imibare itangwa na YouTube, harebwa niba abahanzi bose barakoze indirimbo z’amashusho 10 mu myaka itatu ishize, umubare w’abazirebye n’ibindi.
Abahanzi bashimye uburyo Salax Awards yateguwe ndetse bagaragaza ko hari icyizere cy’ejo hazaza ku muziki nyarwanda.
Mu kiganiro na Iradukunda Bertrand umwe mu bari gutegura Salax Awards yadutangarije ko uyu mwaka imyiteguro iri kugenda neza kandi bizeye ko bizagenda .
Tumubajije ku bijyanye n’amasezerano bagiranye na Ikirezi Group yadutangarije y’uko uyu mwaka ariwo wa nyuma gusa baiye kwicara bakaganira n’ubuyobozi bwa Ikirezi Group bakareba ko bakongera amasezerano nyuma y’ibihe bikomeye bya Covid-19 byakomeye itangwa ry’ibi bihembo mu myaka 3 ishize .
Bitaganyijwe ko itariki abazahatanira ibi bihembo n’itaiki yo kubitanga izatangazwa mu minsi iri mbere