Mu minsi ishize nibwo mu bitangazamakuru bikomeye hano mu Rwanda byagarutse ku nkuru zivuga kuri Keza Terisky wavuzwe mu rukundo n’Umunyamideli The Trainer ndetse bikaza no kuvugwa ko inda atwite yaba ariye nubwo uyu mukobwa yirinze kugira byinshi atangaza ku nda atwite .
Ku munsi w’ejo nibwo Uyu musore uzwiho mu gukora imyenda igezweho ndetse no gutoza imyoozo ngororamubiri uzwi nka The Trainer yifashe ajya ku mbuga nkoranyamabaga ashimangira ko Inda uwahoze ari umukunzi we Keza Terisky atwite ariye nubwo hagiye havugwa byinshi ko batandukanye kubera ko inda atwite Atari iye nubwo we atabyemera na gatoya .
Nyuma y’amasaha make Teta Terisky Mu butumwa Keza yanyujije kuri status ye ya Whatsap yasabye abantu kwirinda gutwarwa n’ibyo The Traineer ari gutangaza mu bitangazamakuru bitandukanye kandi ko ari “Ikirura cyambaye uruhu rw’intama “
Uyu mukobwa witegura kwibaruka imfura yarengejeho ko bitarenze amasaha 48 [Iminsi 2] araza gutangaza ukuri ku biri kuvugwa na The Trainer usanzwe atoza abantu imyitozo ngororamubiri.
Mu magambo ye yagize ati: ’’Ndarambiwe pe ndanananiwe, nirinze kugira icyo mvuga ariko ibi bimaze gufata indi ntera haba ibinyamakuru bimwe na bimwe ndetse n’ababyihisha inyuma bagashaka kwigira abatagatifu, Guys mureke gushukwa n’ibyo mwumva cyangwa mwabonye ngo mutwarwe n’amarangamutima y’ikirura kiyambitse uruhu rw’intama. Bitarenze amasaha 48, ibi ndaza kubisobanura kuko maze kurambirwa. Mugire umunsi mwiza.’’
Kugeza ubu benshi mu bakurikirana uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bategereje kumva icyo Keza Terisky aributangaze kuri ayo makuru yatangajwe na The Trainer.