SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urubyiruko rwibumbiye muri RwOT rwasuye Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari,
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Urubyiruko rwibumbiye muri RwOT rwasuye Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari,
Imyidagaduro

Urubyiruko rwibumbiye muri RwOT rwasuye Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari,

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/07/10 at 9:49 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Instagram n’izindi rwasuye Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari, rusobanurirwa amateka yaranze FPR Inkotanyi ndetse n’impamvu habayeho urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni abagera muri 200 bari baturutse hirya no hino mu gihugu aho basuye iyi ngoro kuri uyu wa 9 Nyakanga 2023, mu gihe u Rwanda rukiri mu birori byo kwizihiza imyaka 29 ishize rwibohoye.

Ni ibihe Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko , basabwa kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari no gusigasira ibyagezweho.

Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari iherereye mu Murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi iruhande rw’Uruganda rw’Icyayi rwa Mulindi.

Mu buryo bw’ibigaragarira amaso, hari Indake, uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA, Paul Kagame yateguriragamo urugamba ndetse n’aho yabaga.

Hari kandi ahabaga ubuyobozi bw’ingabo za RPA, ndetse n’ahakoreraga icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi.

Ahandi ni aho FPR Inkotanyi yateguriraga ibijyanye n’amasezerano ya Arusha mu buryo bwo guhura mu nama zitandukanye kugira ngo bagere ku ntego bari bafite.

Ikindi gice ni icyo abagore bahuriragamo bagakora inama zaba iza gisirikare ndetse n’iza politiki , hari igice cyakorerwagamo ibijyanye no kubara umutungo n’imari.

Ishimwe Karangwa Claude wateguye iki gikorwa yavuze ko yari agamije gufasha bagenzi be kwigira ku mateka y’ubutwari bwaranze Inkotanyi.

Ati “Ni ukugira ngo tuze twige amateka y’ubutwari bwaranze FPR Inkotanyi, icyari kigamijwe ni ukugira ngo tuyamenye, tuzabashe no kuyasobanurira abadukurikira kuri izo mbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje agira ati “Amateka nk’aya arakomeye cyane kuko nkanjye niba umubyeyi wanjye ataragize amahirwe yo kugira igihugu kubera ubuyobozi bubi […] Ni amahirwe ntagomba gupfusha ubusa, ahubwo ngomba kuvuga nti uzankomokaho azagire ibyiza kurushaho.”

Ni ku nshuro ya kabiri uru rubyiruko rutegura uru rugendo rwo kwiga amateka kuko umwaka ushize rwasuye Ingoro y’Urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye Kimihurura mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ishimwe ati ” Ni umutima wo gukotana, kumva ko tugomba gukunda igihugu no kugikorera mu byo turimo, kugira ngo dutange umusanzu ku gihugu cyacu.”

Umukozi w’Ingoro Ndangamurage ,Mukamana Alphonsine yavuze ko iyi ngoro ifite umwihariko kuko ariho hagaragaza aho u Rwanda rwavuye, amateka y’uburyo Inkotanyi zabohoye u Rwanda ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasobanuye uburyo Inkotanyi zagize umuhate kandi hafi ya bose mu bari bazigize bari urubyiruko rufite ishyaka ryo gukunda igihugu ari nabyo byatumye bitanga benshi bakabahasiga ubuzima.

Ni ibintu avuga ko urubyiruko rugomba kwigiraho, rukagira ibyo rwigomwa kugira ngo rugire icyo rugeraho

Uru rubyiruko ruvuga ko amateka rwigiye ku Mulindi w’Intwari azarufasha mu kugaragaza neza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze ndetse no kwigira ku butwari bwa FPR Inkotanyi yabohoye igihugu ikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Niyomugabo Dieu d’Amour uzwi nka Dj Diddyman yagize ati “Nize byinshi kandi ibyo nigiye hano, amateka duhawe tuzayasangiza n’abandi badukurikira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abo tubana mu buzima busanzwe. Nemera ko iyo uzi ibintu, warigereye aho byabereye, bakabikubwira ubibona bigufasha kubisobanura neza.”

Yakomeje agira ati “Urubyiruko turacyafite ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwagutse, dushobora kwisanga mu bibi cyangwa ibyiza ariko iyo urubyiruko rumenye ibintu nk’ibi rukabisigasira rushobora kurinda igihugu cyangwa abaturage gusubira muri bya bihe bibi.”

Shyaka Noella ukoresha amazina ya Agapeti Gakonje kuri Twitter , yagize ati “Nk’uko perezida akunda kubitubwira, urugamba rw’amasasu rwararangiye, twe nk’urubyiruko rero turasabwa gusigasira ibyagezweho birimo n’aya mateka twize hano.”

Mudaheranwa Jessica yagize ati “Nk’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga tugomba kuvuga amateka uko ari na bariya bashaka kuyagoreka tukabarwanya kuko ababohoye igihugu bari urubyiruko.”

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gicumbi, Uwera Parfaite ,yavuze ko kwigisha urubyiruko amateka Abanyarwanda bigiraho bakanavanaho amasomo y’aho igihugu cyavuye ndetse n’imbaraga zagiye zishyirwa mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, ari ikintu gikomeye cyane.

Ati “Abenshi bari hano bavutse nyuma ya Jenoside, usanga rero ayo mateka bamwe batayazi, bayareba kuri televiziyo, kuza aho yatangiriye ni ikintu gikomeye kugira ngo batware amasomo meza.”

Visi Meya Uwera yasabye urubyiruko gukoresha ibyo bamenye mu kwerekana ukuri kw’aho igihugu cyavuye n’aho kigeze bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

You Might Also Like

Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

Nsanzabera Jean Paul July 10, 2023 July 10, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Donald Trump yahamagawe mu rukiko mbere yo kurahira

January 4, 2025
Imyidagaduro

Itorero Ishyaka ry’Intore ryijeje abazitabira igitaramo Indirirarugamba ko bazataha banyuzwe

January 22, 2025
Andi makuru

Perezida Joe Biden yatumiye Donald Trump muri white house

November 11, 2024
Imyidagaduro

Umugore wa Ludacris Eudoxie Mbouguiengue yiyemeje kuzagarukana n’umugabo we mu Rwanda

June 4, 2024
Andi makuru

Rosalynn Carter umugore wa Jimmy Carter wabaye Perezida wa USA yitabye Imana

November 20, 2023
Imyidagaduro

Boukuru wazamukiye mu ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’ agiye kumurika alubumu ye ya mbere yise Gikundiro

August 21, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?