Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zabaye ikibuga cy’intambara aho ukuri kugorekwa nkana, asaba urubyiruko kuba maso bakiga amateka y’u Rwanda bima amayira abarwigiraho impuguke bagamije kurusenya
Ni bumwe mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, ubwo yitabiraga igikorwa cy’Igihango cy’urungano, cyitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu nzego zitandukanye hirya no hino mu gihugu rurenga ibihumbi bibiri.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko imbuga nkoranyambaga zahoze ari izo gukuraho ubumenyi no gufasha abantu kwidagadura, ariko ngo muri iyi minsi ngo byarahindutse zisigaye zikoreshwa mu gukwirakwiza icengezamatwara rigamije gusenya.
Yagize ati: “Uyu munsi imbuga nkoranyambaga ntizikiri urubuga gusa rwo gusangiriragho ubumenyi n’imyidagaduro, ahubwo zabaye ikibuga cy’intambara, aho ukuri kugorekwa kandi bigakorwa nkana. Uko bukeye n’uko bwije inkuru zitari ukuri zivuguruzanya kandi zigamije kutuyobya no gutera urujijo, zikwirakwizwa mu buryo bwose kandi bworoshe.”
Yakomeje ababwira ko zimwe muri izo nkuru ari izibashishikariza gukemanga impinduka nziza z’Igihugu cyabo.
Ati: “Zimwe muri izo nkuru n’izibashishikariza gukemanga impinduka nziza z’Igihugu cyanyu mwakuze mwirebera. Kubacengezamo ko amateka yacu arimo urujijo ngo namwe mutangire kwibaza koko niba ibyabaye byarabaye cyangwa niba tutanabikwiriye koko.”
Yongeraho ati: “Imvugo n’ingiro zibumvisha ko amahitamo y’ubuyobozi bwacu bw’Igihugu bwahisemo ko buri umwe agomba kubazwa inshingano no kureba kure, bakabyita ko ari Politiki mbi. Ubu guhakana Jenoside no gupfobya amateka, ntibigikoreshwa amagambo akakaye gusa ahubwo byihishe mu mvugo yoroshye, mu mashusho yoroheje kandi mu buryo umuntu ashobora gutwarwa.”
Madam Jeannette Kagame yanababwiye ko hari abafata amateka y’u Rwanda yijimye bakayahinduramo inkuru zisekeje cyangwa bakayajora babyita uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza (Freedom of Expression).
Yagize ati: “Abo bose bazana iyo mitekerereze n’imigirire nta n’umwe utwifuriza ineza. Bana bacu nimuhumure turabumva kandi turahari ngo tugendane muri uru rugendo mwikwemera guheranwa n’ibikomere mwange ko hari uwakongera kuducamo ibice ahubwo mukomeze umurava wo kurinda ibyo amateka yatwigishije.”
Mu ijambo rye kandi, Madamu Jeanette Kagame yakomeje asaba urubyiruko by’umwihariko abitariye Igihango cy’Urungano kujya bafata umwanya bakibaza uwungukira mu byo babwirwa.
Yagize ati: “Rubyiruko muri iri huriro nagira ngo nongere mbasabe mujye mufata namwe umwanya mwibaze muti ninde wungukira muri ibi bibi tubwirwa cyangwa dukomeza kwumva, byo kwambika u Rwanda icyasha, kurusenya no gukoresha amateka yacu.”
Arongera ati: “Mujye mwibaza muti mbese bari he igihe Igihugu cyacu cyari mu mwijima, gifatwa nk’Igihugu cyasenyutse burundu.
Mwongere mwibaze muti ni ryari kandi ni ryari batweretse ko bishimiye iterambere tugezeho. Mubishishikarize urubyiruko buri munsi ntimukaburemo imbaraga z’umutima n’ubwenge bwo gushishoza neza ibyo mwemera n’abo mukurikira kuko guhitamo ibitari ibyo bingana no kwanga kubaho kuri mwe ubwanyu n’abazabakomokaho.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko rwitabiriye igihango cy’urungano ko ivangura ryagejeje u Rwanda ahabi ryahereye mu mashuri. Hari mu kiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’imbaraga urubyiruko ruvomamo mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yagarutse ku miterere ya politiki yatanyije Abanyarwanda hakoreshejwe uburezi.
Yakomeje abwira urubyiruko ko politiki y’ivangura yakomeje gushinga imizi ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda kugeza ubwo byashyizwe no mu itegeko. Ni itegeko ryagenaga ko mu mashuri makuru abayajyamo bagombaga kuba hashingiwe ku bwoko, aho Abatwa bari bihariye 1%, Abahutu 89% mu gihe Abatutsi bari 10%. Ati “Ndabaha ingero, mu myaka ine yakurikiye mu 1973, ni ukuvuga mu 1973-1977, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, harangije abanyeshuri 501, icyo gihe Abatutsi bari 21, ni ukuvuga 4%. Hari n’amashami ya Kaminuza atarigeraga yemerwamo Umututsi nko mu Ishami ry’Ubukungu. Muri make, iri ringaniza, ryari ikandamiza.”
Mu guzosa Dr Bizimana Minisitiri Dr Bizimana yavuze kandi ko mu myaka ya 1990, urwango ku Batutsi mu mashuri rwari rumaze gufata indi ntera, biza kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko uburyo urwango rwigishijwe ruhereye mu bakiri bato, rukagera mu mashuri byerekana aho ubuyobozi bubi bwagejeje u Rwanda. Ati “Birabereka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Birabereka rero nanone amahirwe dufite y’uko Jenoside yarahagaritswe, dufite ubuyobozi bwiza. Ntimuzemere ubabibamo ingengabitekerezo y’amacakubiri, urwango. Mushyigikire ubuyobozi bwacu.”
Brig Gen Jean Paul Karangwa wagiye ku rugamba rwo kubohora Igihugu afite imyaka 23, yavuze ko indangagaciro zo gukunda Igihugu no guharanira ukuri zabafashije haba ku rugamba ndetse na nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko inyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.
Claver Irakoze wanditse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko muri iki gihe urubyiruko rugaragiwe n’amakuru menshi yaba arimo agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo rukwiye kujya rushungura rukamenya ibyo rufata n’ibyo rureka.
Minisitiri Dr Utumatwishima yamaganye abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ibinyoma ku Rwanda biganjemo abo mu miryango yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bahungiye mu bihugu by’amahanga. Ati “Nta kintu kuba Abahutu byabamariye mu myaka irenga 30, icyo babikoresheje ni amacakubiri. Kuvangura abantu mu mashuri, kubavutsa uburenganzira bwo kwiga […] Reka tubabwire ko n’iyo yaba ari ababyeyi babo babikoze, uwo murage babasigiye ni mubi. Hano mu Rwanda nta muntu uvangurwa, imyaka 31 ishize Abanyarwanda bose biga, ntawe ubuzwa amahirwe yo kubona akazi. Nta we bahagarariye, ubwo burozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside ntibaduheho, turabamaganye.”
Mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano, habereyemo ibikorwa bitandukanye birimo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kwiga amateka no gusobanukirwa n’icyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza hateguwe hagashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuganira ku ngaruka zayo no kwiyibutsa umukoro w’urubyiruko wo gukomeza kubaka u Rwanda bifuza, ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.