Umuyobozi w’itorero Primitive ry’I kinshasa muri Repubulika Iharanaira demokarasi ya Congo uzzwiho kugira abagore benshi witwa Pasitero Pierre Kasambakana wari umuze igihe afugiye mu bushinjacyaha bukuru mu mu ntangiriro z’icyumweru gishize ku wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2024 yajyanywe gufungirwa muri Gereza nkuru ya Makala I Kinshasa
Uyu mukozi w’imana arashinjwa kugira abagore benshi gufata ku ngufu abagore ndetse no gushingiranwa nabo ku gahato
Uyu mugabo ntago afunzwe wenyine kuko ari kumwe na Bwana Mubiala umubyeyi w’umwana w’umukobwa witwa Meda wari washyingiranywe nuyu mu pasiteri ku ngufu .
Ifungwa ry’uyu mugabo rije nyuma yifatwa rye ndetse n’ibazwa byabereye mu bushinjacyaha bukuru bw’urukiko rw’ubujurire bwo mu gace ka Gombe I Kinshasa
Mu bindi uyu mukozi w’imana zwiho ni ukuba afite abagore benshi cyane ,mu minsi yashize ubwo yizihizaga imyaka 17 isihze arongoye mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyamba uyu pastier yagaragaye ari kumwe n’umwna w’umukobwa muto bigaragara ko atujuje imyaka 18
Uyu mushumba ufite abagore benshi ubwo yakoraga ubukwe bwe bwa 17. Iki gihe yagaragaye ari hamwe n’umukobwa ukiri muto ufite imyaka isa nkiri munsi y’imyaka 18. Amashusho y ubukwe bwa 17 bw’uyu mukozi w’imana yasangijwe na beshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse anavugisha benshi ku buryo yasabirwaga gufungwa kubera ibikorwa bye binyuranye n’amahame y’idini yayoboraga