SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga
Andi makuruUbuzima

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/04/02 at 12:26 PM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

Ku wa kabiri, mu Rwanda hafunguwe uruganda rwa mbere rw’Abashinwa muri Afurika yo munsi ya Sahara rukora ‘syringes’ rugamije kuzigeza ku isoko rya Afurika aho zikenewe.

Uru ruganda rwa kompanyi ya TKMD yo mu Bushinwa rwafunguwe na Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, rwubatse mu cyanya cyagenewe inganda mu murenge wa Mwulire mu karere ka Rwamagana mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Ruzajya rukora serenge zizwi nka ‘auto-disable syringes’ buri imwe ifite ubushobozi bwo guhita yifunga iyo imaze gukoreshwa kugira ngo hirindwe ko yakoreshwa inshuro zirenze imwe.

Uru ruganda rufite abakozi barenga 100 kandi 80% byabo ni abagore, nk’uko bivugwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.

Uruganda TKMD ruvuga ko izo serenge zizajya zigurishwa UNICEF ku giciro gito kugira ngo izikwize mu bihugu bya Afurika bizikenera mu bikorwa birimo gukingira abana n’ibindi.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko uru ruganda, rwubatswe ku bufatanye na OMS/WHO na Gates Foundation, rufite ubushobozi bwo gukora serenge miliyoni imwe ku munsi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko uru ruganda ruje ari igisubizo muri Afurika yose kuko inshinge zari ikibazo hirya no hino mu bihugu bya Afurika.

Yavuze ko kuri ubu inshinge za mbere uru ruganda rwatangiye gukora zahise zigurwa zose na UNICEF aho zizoherezwa mu bihugu bya Ethiopia, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique n’ahandi henshi.

Ati “Ikibazo cyo gutegereza inshinge nticyari umwihariko wacu nk’u Rwanda twenyine. Ni ikibazo rusange kuko zavaga hanze kandi aho bazikora na bo nta bushobozi bwo guhaza isoko ryose rikenewe bafite. Ubu rero ibyo bibazo byose byakemutse uru ruganda ruje kuba igisubizo ku Rwanda no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.’’

Uruganda TKMD ruvuga ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yonyine ikenera izi ‘‘auto-disable syringes’ zigera kuri miliyoni 500 ku mwaka zo gukoresha mu gukingira.

Akenshi Afurika itumiza serenge muri Aziya zikaza mu mato aca mu nyanja, igikorwa gishobora kumara amezi kugira ngo zigere mu bihugu byinshi bya Afurika.

Uruganda rwatangiye imirimo mu Rwanda ruzafasha kugeza serenge henshi muri Afurika byihuse kandi ku giciro gito, nk’uko TKMD ibivuga.

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey April 2, 2025 April 2, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Abazitabira Tour Du Rwanda bijejwe umutekano usesuye

February 6, 2025
Imyidagaduro

Cécile Kayirebwa yahakanye ibyo kuririmba mu gitaramo ‘Urwinziza Rurahamye’

January 18, 2023
Imikino

Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS yongeye gukurwa mu Ikipe y’igihugu!

November 17, 2023
Imikino

Umutoza w’Umurundi, Ndayizeye Jimmy ategerejwe muri Rayon Sports!

January 15, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzikazi  akaba n’umwanditsi w’ibitabo Dr .Marie Claudine Mukamabano  yateguje abakunzi be indirimbo nshya 

March 2, 2024
Imyidagaduro

Yvan Muzik yasubiranyemo indirimbo intsinzi na Mariya Yohana,The Ben na Marina (Video)

June 25, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?