SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abazitabira Tour Du Rwanda bijejwe umutekano usesuye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Abazitabira Tour Du Rwanda bijejwe umutekano usesuye
Imikino

Abazitabira Tour Du Rwanda bijejwe umutekano usesuye

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 6, 2025
Share
SHARE

Abategura Tour du Rwanda batangaje ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utazabangamira irushanwa ry’uyu mwaka ryitezwemo abakinnyi bagera kuri 80 bavuye hirya no hino ku Isi.

Hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 2 Werurwe 2025, ni bwo mu turere dutandukanye two mu Rwanda hateganyijwe isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ribera mu Rwanda.

Mu itangazo ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, bwavuze ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utazabangamira iri rushanwa.

Yagize iti “Vuba aha hari igihe imirwano yagize ingaruka ku bo ku ruhande rw’u Rwanda batuye hafi y’umupaka. Ingamba zose zarafashwe kugira ngo ibyabaye bitazongera.”

“Ubuzima mu Karere ka Rubavu n’ahandi mu Rwanda burakomeje nk’ibisanzwe, bityo Tour du Rwanda izaba kandi nta mpinduka ibayeho kuri gahunda yayo. Abakinnyi, amakipe ndetse n’abafana bizere ko umutekano uzaba usesuye kandi bazaryoherwa n’irushanwa.”

Ni isiganwa rizakinwa mu duce umunani tungana n’ibilometero 817, hakaba hateganyijwe ko hari tumwe tuzabera mu Burengerazuba bw’u Rwanda buhana imbibi na RDC.

Aha harimo Agace ka Gatatu kazava i Musanze kerekeza i Rubavu, aka Kane kazava i Rubavu kerekeza i Karongi ndetse n’aka Gatanu kazava i Rusizi kerekeza i Huye.

Rutahizamu wa Real Madrid Vinicius Junior yaguze ikipe yitwa FC Alverca
Inzara iravuza ubuhuha muri bakinnyi ba Rayons Sport na staff yabo
Orion BBC yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Winner Rwanda
Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS yongeye gukurwa mu Ikipe y’igihugu!
Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru yitabye Imana
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Online Free Casino Australia

September 5, 2023

Brisbane Broncos Pokies

February 25, 2025
Ikoranabuhanga

Airtel Rwanda yatangiye kugeza ku banyarwanda telefone zifite internet inyaruka (Amafoto)

October 16, 2023

Gw Casino Withdrawal

May 28, 2024

Gaminator Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Lucky Land Casino

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?