Umukinnyi wa Mukura VS ukina hagati afasha abataha izamu, Iradukunda Elie Tatou, yakuwe ku rutonde rw’Amavubi U18 yitegura CECAFA izabera muri Kenya tariki 25 Ugushyingo kugeza 5 Ukuboza 2023, ashinjwa imyirondoro ibiri.
Elie Tatou wari wanahamagawe mu Ikipe nkuru y’Amavubi waje no gukurwa mu mwiherero habura iminsi ibiri ngo amavubi ahure na Zimbabwe baje no kunganya 0-0 mu mukino wa mbere wo gushaka Igikombe cy’Isi cya 2026, tariki 15 Ugushyingo 2023.
Elie Tatou yari yongeye gutoranywa mu bakinnyi bazakina CECAFA U18 n’Umutoza mukuru wayo Kayiranga Baptiste, uyu musore yakuwe ku rutonde ashinjwa imyirondoro ibiri ari yo uwe uriho ko yavutse tariki 1 Ukwakira 2006 n’uwa mukuru we Iradukunda Elie wavutse kuri iyo tariki mu 1998.
Mu muyango wa bo abana bose bahuzwa n’izina ry’umuryango rya Elie nk’izina ry’umubyeyi gusa hagati y’aba bahungu bombi harengaho Tatou ari ryo ry’umuto ari nawe ukina muri Mukura VS.
Ubwo abareberera Ikipe y’Igihugu bohererezwaga na NIDA basanze Iradukunda Elie Tatou afite imyirondoro ibiri.

Biravugwa ko ababyeyi ba Elie Tatou bavuganye n’abo muri FERWAFA ndetse n’Umutoza Kayiranga nyuma yo kuboherereza ifishi y’amavuko na Pasiporo ye gusa ngo nyuma nta gisubizo babonye usibye kumva ko umwana wabo yakuwe ku rutonde.
Kuri iki kibazo cya Elie Tatou gusa si ubwambere ibi bintu bimubayeho kuko n’umwaka ushize ari ko byagenze ubwo umwaka ushize hashakwaga ikipe y’amavubi ijya muri Chypre ya U-16 [mu irushanwa rya UEFA International development tournament, gusa byarangiye risubitswe] na bwo byabaye agasanganwa imyirondoro ibiri na bwo akurwa ku rutonde.

Iradukunda Elie Tatou w’imyaka 17 arimo gukinira Mukura VS umwaka we wa kabiri, akaba arimo gushakwa n’Ikipe ya Genk yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi ndetse n’ibiganiro bigeze kure. Biteganyijwe ko uyu musore hatagize igihinduka azerekeza mu Bubiligi mu mpera za Shampiyona gusinyana na Genk igihe azaba yujuje imyaka 18 y’Amavuko.
