SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Irene Ntale yakoze umuhango witwa Kukyala yerekana umukunzi we mu muryango
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Irene Ntale yakoze umuhango witwa Kukyala yerekana umukunzi we mu muryango
Imyidagaduro

Irene Ntale yakoze umuhango witwa Kukyala yerekana umukunzi we mu muryango

Gossip Kigali
Last updated: 2025/01/04 at 12:31 PM
Gossip Kigali
Share
1 Min Read
SHARE

Umuhanzikazi Irene Ntale uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba  yerekanye iwabo umusore bagiye kurushinga mu muhango witwa ’Kukyala’.

Aba bombi bari bagiye kubwira ababyeyi babo ko bakundana ndetse bateganya kurushinga.

Uyu muhanzikazi ni we wagaragaje ko yakoze uyu muhango ndetse agaragaza ko atangiranye umwaka wa 2025 akanyamuneza. Irene Ntale agiye kurushinga n’umusore witwa Vincent Kalibbala.

Mu Ugushyingo 2024, ni bwo uyu muhanzikazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yasangije abamukurikira amashusho agaragaza ko yishimiye kwambikwa impeta n’uyu musore bamaze igihe bakundana wamusabye ko bazabana.

Vincent Kalibbala yambitse impeta Irene Ntale mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2024. Uyu musore ntabwo ari asanzwe azwi cyane mu myidagaduro muri Uganda.

Irene Ntale wakoranye indirimbo Guluma na Jules Sentore, asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda. Afite imyaka 35 y’amavuko.

Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Swangz Avenue, mu 2019 yari yarasinye muri Universal Music Group Nigeria ari nabwo yakoraga indirimbo ye yise ‘Nyamba’.

Azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Gyobera’, ‘Love letter’ yakoranye na Bebe Cool, ‘Stay with me’, ‘Nkubukinze’ n’izindi nyinshi.

You Might Also Like

Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza

Maurix Baru yateguye ibitaramo yise “Karahanyuze Summer Tour”azakorera muri Canada

Umugore wa Justin Bieber yatangaje byinshi yahuye nabyo kuva yabana n’umugabo we

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

Gossip Kigali January 4, 2025 January 4, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

#Kwibuka31: Munyakazi Sadate yibukije Abanyarwanda umukoro bafite muri ibi bihe

April 9, 2025
Imyidagaduro

Ibyamamare 10 bukirikirwa cyane muri Nigeria (Amafoto)

March 2, 2023
Imyidagaduro

Naira Marley ukekwaho urupfu rwa Mohbad yatawe muri yombi

October 4, 2023
Imyidagaduro

The Ben yiseguye kuri Bull Dogg bakoranye indirimbo Rotate ntisohoke

May 10, 2024
Imikino

Sadate Munyakazi yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ko agiye gutanga Miliyari 5 zo kugura RayonSport

April 3, 2025
Imyidagaduro

Umukinnyi wa Filime Bahavu Janet yavuye mu bihembo bya Inganji Awards

January 15, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?