SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza
Imyidagaduro

Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 21, 2025
Share
SHARE

Umwana  witwa  Tecquiero,uri   ,mubafite impano idasanzwe mu kuririmba barerwa na Sherrie Silver Foundation, akomeje guhura n’ibibazo by’ivangura n’itotezwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’imiterere y’amenyo ye atari ku murongo nk’uko benshi babyiteze.

Binyuze mu mashusho atandukanye akunzwe cyane, Tecquiero agaragaza impano ikomeye ituma benshi bamukunda, ariko nyuma yo kugaragara kuri zimwe mu ndirimbo yagaragayemo, hakurikiyeho ibitekerezo bimwe na bimwe byibasira imiterere y’amenyo ye. Aho kugira ngo berekane urukundo n’ubwuzu ku mwana uri guteza imbere impano ye, bamwe bahisemo kumutera amagambo akomeretsa.

Mu ntangiriro, ubuyobozi bwa Sherrie Silver Foundation bwahitaga busiba ibyo bitekerezo. Ariko nyuma yo kubona ko ikibazo kigenda cyisubiramo kandi gifite ingaruka ku mutekano w’uwo mwana, Sherrie Silver ubwe, washinze iyo foundation, yafashe icyemezo cyo gushaka igisubizo kirambye.

Abinyujije kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter), Sherrie Silver yagize ati: “Umwe mu bahanzi b’abana bakunzwe cyane muri Sherrie Silver Foundation ahora atukwa ku mbuga nkoranyambaga kubera amenyo ye, kandi turambiwe gusiba ibitekerezo bimutuka buri gihe

Turashaka umuganga w’amenyo waba witeguye gufatanya natwe tukamushakira igisubizo kirambye. Murakoze cyane.”

Ubutumwa bwa Sherrie bwakiriwe n’abantu benshi bagaragaje ko bashyigikiye uwo mwana n’iyo gahunda. Hari abatangaje ko biteguye gutanga inkunga cyangwa kumuhuza n’abaganga b’inzobere mu kuvura amenyo.

Sherrie Silver Foundation ikorera mu Rwanda no mu bindi bice by’Afurika, ikaba izwiho guteza imbere impano z’abana batandukanye mu bijyanye n’imbyino n’umuziki, ikanabatoza kwiyubaka no kugira icyerekezo mu buzima.

Mbosso yajyanywe mu bitaro
Dj Theo yitabye Imana nyuma y’uburwayi bukomeye yari amaranye iminsi
Byari ibyishimo mu birori byo kwakira Murumuna wa Bad Rama bari baraburanye
Nasty C niwe uzaba umuhanzi mukuru mu gitaramo cya Davis D
Niger: Igisirikare cyahiritse Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

May 19, 2025

Au Casinos Free Spins

September 5, 2023

Cowboy Slot Game

May 28, 2024

Legal In Ireland Online Casinos Free Card Games

December 14, 2019

Strazny Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024
Ubuzima

Dr Alfred Paul Jahn wamenyekanye nka Mon ami yitabye Imana

June 12, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?